Umunyarwenya Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonke, yagaragaje ifoto y’abantu batanu na we arimo, abaza ukwiye guhabwa ikamba ry’umusore uhiga abandi mu bwiza mu Rwanda (Mister Rwanda), bituma benshi baseka.
Uyu munyarwenya usanzwe ari n’umukinnyi wa Film, yakoze umukino usekeje w’aba bantu batanu na we arimo, ugaragaza ko na bo bifuza kuvamo Mr Rwanda.
Aba bantu uko ari batanu biragoye ko habonekamo uwujuje ibisabwa kubera ibisanzwe bimenyerewe muri iri rushanwa rya rudasumbwa.
Iri rushanwa ubusanzwe ryitabirwa n’abasore bashinguye, bafite ibizigira barubatse umubiri ndetse bagaragara neza mu isura mu gihe aba batanu bari muri iyi foto bamwe bafite urubavu ruto nka Kibonke ndetse n’undi umwe urimo ubona ko anafite imyaka ikuze.
Harimo kandi umunyarwenya Rusine na we bigaragara ko amafunguro yamuyobotse ndetse n’undi mugabo bigaragara ko afite ubumuga bw’ubugufi bukabije aho agaragara muri iyi foto anahagaze ku ntebe.
Ninde uzaba Mr Rwanda 😂😂😂 pic.twitter.com/5Yzy1H0orC
— claptonkibonge (@claptonkibonge) February 4, 2022
Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto iri kuri Twitter, basetse igitekerezo kiyiriho aho Kibonke yari yabajije ati “Ninde uzaba Mr Rwanda?”
Uwitwa Uba wigira ibiki yagize ati “Twereke uwabafotoye kuko ahandi bose ndabona babana n’ubumuga.”
Uwitwa Bagabo Jean we yagize ati “Mugumane camp yo gusetsa kabisa, Ubu ntakwiharira bikibaho inaha ni ugusaranganya amafaranga.”
RADIOTV10