Thursday, July 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

FERWAFA yateye utwatsi ubujurire bwa KNC wanze kuyitaba

radiotv10by radiotv10
05/02/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
FERWAFA yateye utwatsi ubujurire bwa KNC wanze kuyitaba
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Ubujurire mu ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yatanze imyanzuro ku bujurire burimo ubwa Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC wagumishirijweho ibihano yafatiwe.

Imyanzuro yafatiwe muri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Gashyantare, yize kandi ku bujurire bwatanzwe n’Ikipe ya Etincelles FC n’abakinnyi bayo ndetse n’Icyemezo cy’Akanama Gashinzwe Gukemura amakimbirane ku kibazo cy’umukinnyi Armel Ghislain hagati ya Kiyovu na Gasogi United.

Komisiyo y’Ubujurire yasanze kuba Kakooza Nkuriza Charles ataritabye ku wa 29/01/2022 Komisiyo nyuma yo gutumizwa mu buryo bwemewe n’amategeko kandi ari we wajuriye, bigaragaza ko nta nyungu abona agifite ku kuba yajurira bityo yanzura ko Ikemezo cya Komisiyo ishinzwe imyitwarire kigumyeho mu ngingo zacyo zose.

Komisiyo ishinzwe imyitwarire yari yahanishije Kakooza Nkuriza Charles igihano cyo guhagarikwa imikino 8 harimo 2 isubitse ndetse n’ihazabu ry’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000 Frw) nyuma yo kwemeza ko yakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC no gutesha agaciro umusifuzi.

KNC umaze iminsi agarukwaho mu makuru y’Imikino mu Rwanda, ubwo ikipe ye ya Gasogi yakinaga umukino usoza igice cya mbere cya Shampiyona igatsindwa igitego 1-0, yari yahise atangaza ko akuye ikipe ye muri Shampiyona.

Gusa nyuma y’amasaha macye, yatangaje ko yisubiyeho kuko iki cyemezo yari yagifashe abitewe n’umujinya wo kuba yaribwe kubera imisifurire akunze kunenga.

Ubwo yatangazaga ko yisubiyeho, yavuze ko ahubwo icyemezo yafashe ari we ubwe utazongera gusubira ku bibuga kureba imikino ngo kubera ibibazo we yita “umwanda” abona mu misifurire.

INDI MYANZURO

Ubujurire bwa Etincelles FC

Nyuma yo kujuririra ikemezo cya Komisiyo y’imyitwarire cyo kudakinira umukino umwe ku kibuga cyayo ndetse n’ikirebana no guhagarika abakinnyi bayo BIZIMANA Omar, MUDEYI Souleyman na UWIHOREYE Ismael kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje ku mukino Ikipe ya Etincelles FC yakinnye na AS Kigali ku itariki ya 12 Ukuboza 2021. Komisiyo y’Ubujurire yasanze nubwo ETINCELLES FC amakosa ayihama yaragerageje kwitwara neza mu kurinda ko abasifuzi basagarirwa bityo ikaba ari impamvu yo kugabanyirizwa ibihano aho kudakinira umukino ku kibuga cyayo ikaba yahanishijwe gukina umukino umwe wayo ukurikira nta bafana.

Ku birebana n’ibihano byari byahawe abakinnyi, Komisiyo yasanze BIZIMANA Omar na UWIHOREYE Ismael barasagariye abasifuzi nk’uko binagaragara mu mashusho yafashwe ku mukino bityo ibihano bari bafatiwe na Komisiyo y’Imytwarire ibigumishaho mu gihe MUDEYI Souleyman yakuriweho ibihano nyuma yo kubona ko ntaho agaragara mu makosa yo gusagagarira abasifuzi.

Ubujurire bwa Kiyovu ku kibazo cy’umukinnyi Ghislain Armel

Ku bijyanye n’ubujurire bwa Kiyovu ku kemezo cy’Akanama Gashinzwe Gukemura amakimbirane cyo ku wa 24/11/2021 kirebana n’ikibazo cy’umukinnyi Ghislain Armel iyo kipe ivuga ko Gasogi yamusinyishije mu buryo butemewe n’amategeko kuko amasezerano ye yaratararangira aho Akanama kemeje ko ibyo Gasogi yakoze nta makosa arimo kuko umukinnyi yayisinyiye asigaje amezi 2 ngo amasezerano ye arangire, Komisiyo yasanze nta nyungu uwajuriye ku bujurire bwe nyuma yo kubona ko atitabye ntanagaragaze impamvu yatumye atitaba.bityo yemeza ko ikemezo cy’Akanakama Nkemuramakimbirane kigumyeho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

AMAFOTO: Inyamaswa yari yazengereje aborozi ibicira Inka hafi ya Gishwati yishwe

Next Post

Abantu basetse baratembagara kubera ifoto y’aba basore bifuza kuvamo Rudasumbwa w’u Rwanda

Related Posts

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

by radiotv10
02/07/2025
0

Abacururiza imbuto n’imboga mu isoko rya Kariyeri riherereye mu mjyi wa Musanze, bataka ibihombo bavuga ko baterwa n'uko bashyizwe mu...

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

by radiotv10
02/07/2025
0

Umukinnyi wa Basketball, Obadiah Noel ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, wakiniye ikipe ya APR BBC mu mikino ya...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
02/07/2025
4

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

by radiotv10
02/07/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Ruvavu, bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG cyabashingiye amapoto...

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

IZIHERUKA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu
AMAHANGA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

by radiotv10
02/07/2025
1

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

02/07/2025
Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

02/07/2025
AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

01/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abantu basetse baratembagara kubera ifoto y’aba basore bifuza kuvamo Rudasumbwa w’u Rwanda

Abantu basetse baratembagara kubera ifoto y'aba basore bifuza kuvamo Rudasumbwa w’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.