FERWAFA yateye utwatsi ubujurire bwa KNC wanze kuyitaba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Komisiyo y’Ubujurire mu ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yatanze imyanzuro ku bujurire burimo ubwa Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC wagumishirijweho ibihano yafatiwe.

Imyanzuro yafatiwe muri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Gashyantare, yize kandi ku bujurire bwatanzwe n’Ikipe ya Etincelles FC n’abakinnyi bayo ndetse n’Icyemezo cy’Akanama Gashinzwe Gukemura amakimbirane ku kibazo cy’umukinnyi Armel Ghislain hagati ya Kiyovu na Gasogi United.

Izindi Nkuru

Komisiyo y’Ubujurire yasanze kuba Kakooza Nkuriza Charles ataritabye ku wa 29/01/2022 Komisiyo nyuma yo gutumizwa mu buryo bwemewe n’amategeko kandi ari we wajuriye, bigaragaza ko nta nyungu abona agifite ku kuba yajurira bityo yanzura ko Ikemezo cya Komisiyo ishinzwe imyitwarire kigumyeho mu ngingo zacyo zose.

Komisiyo ishinzwe imyitwarire yari yahanishije Kakooza Nkuriza Charles igihano cyo guhagarikwa imikino 8 harimo 2 isubitse ndetse n’ihazabu ry’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000 Frw) nyuma yo kwemeza ko yakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC no gutesha agaciro umusifuzi.

KNC umaze iminsi agarukwaho mu makuru y’Imikino mu Rwanda, ubwo ikipe ye ya Gasogi yakinaga umukino usoza igice cya mbere cya Shampiyona igatsindwa igitego 1-0, yari yahise atangaza ko akuye ikipe ye muri Shampiyona.

Gusa nyuma y’amasaha macye, yatangaje ko yisubiyeho kuko iki cyemezo yari yagifashe abitewe n’umujinya wo kuba yaribwe kubera imisifurire akunze kunenga.

Ubwo yatangazaga ko yisubiyeho, yavuze ko ahubwo icyemezo yafashe ari we ubwe utazongera gusubira ku bibuga kureba imikino ngo kubera ibibazo we yita “umwanda” abona mu misifurire.

INDI MYANZURO

Ubujurire bwa Etincelles FC

Nyuma yo kujuririra ikemezo cya Komisiyo y’imyitwarire cyo kudakinira umukino umwe ku kibuga cyayo ndetse n’ikirebana no guhagarika abakinnyi bayo BIZIMANA Omar, MUDEYI Souleyman na UWIHOREYE Ismael kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje ku mukino Ikipe ya Etincelles FC yakinnye na AS Kigali ku itariki ya 12 Ukuboza 2021. Komisiyo y’Ubujurire yasanze nubwo ETINCELLES FC amakosa ayihama yaragerageje kwitwara neza mu kurinda ko abasifuzi basagarirwa bityo ikaba ari impamvu yo kugabanyirizwa ibihano aho kudakinira umukino ku kibuga cyayo ikaba yahanishijwe gukina umukino umwe wayo ukurikira nta bafana.

Ku birebana n’ibihano byari byahawe abakinnyi, Komisiyo yasanze BIZIMANA Omar na UWIHOREYE Ismael barasagariye abasifuzi nk’uko binagaragara mu mashusho yafashwe ku mukino bityo ibihano bari bafatiwe na Komisiyo y’Imytwarire ibigumishaho mu gihe MUDEYI Souleyman yakuriweho ibihano nyuma yo kubona ko ntaho agaragara mu makosa yo gusagagarira abasifuzi.

Ubujurire bwa Kiyovu ku kibazo cy’umukinnyi Ghislain Armel

Ku bijyanye n’ubujurire bwa Kiyovu ku kemezo cy’Akanama Gashinzwe Gukemura amakimbirane cyo ku wa 24/11/2021 kirebana n’ikibazo cy’umukinnyi Ghislain Armel iyo kipe ivuga ko Gasogi yamusinyishije mu buryo butemewe n’amategeko kuko amasezerano ye yaratararangira aho Akanama kemeje ko ibyo Gasogi yakoze nta makosa arimo kuko umukinnyi yayisinyiye asigaje amezi 2 ngo amasezerano ye arangire, Komisiyo yasanze nta nyungu uwajuriye ku bujurire bwe nyuma yo kubona ko atitabye ntanagaragaze impamvu yatumye atitaba.bityo yemeza ko ikemezo cy’Akanakama Nkemuramakimbirane kigumyeho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru