AMAFOTO: Inyamaswa yari yazengereje aborozi ibicira Inka hafi ya Gishwati yishwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inyamaswa yari imaze iminsi yica inka z’aborozi bo mu Turere twa Nyabihu na Rutsiro begereye ishyamba rya Gishwati, na yo yishwe nyuma y’uko ingabo na Polisi bakoze igikorwa cyo kuyishakisha.

Aborozi baturiye ishyamba rya Gishwati, bari bamaze iminsi biyasira kubera inyamaswa yari imaze iminsi yica Inka zabo ziganjemo inyana aho byavugwaga ko yari imaze kwivugana izigera muri 80.

Izindi Nkuru

Ni ikibazo cyahagurukije inzego zaba iz’ibanze, iz’umutekano ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere RDB.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Gashyantare, inzego z’umutekano; Polisi n’Ingabo z’u Rwanda zakoze igikorwa cyo kwica iyi nyamaswa, ziza no kukigeraho.

Ni igikorwa cyashimije benshi barimo abasanzwe bakorera ubworozi muri aka gace.

Ngabo Karegeya ukoresha izina rya Ibere rya Bigogwe kuri Twitter wakunze gutabariza aborozi bo muri aka gace, ari mu bishimiye iyicwa ry’iyi nyamaswa yari yarabazengereje.

Ubutumwa yashyize kuri Twitter, Karegeya yagize ati “Intsinzi irabonetse. Inka zacu ziratabawe. Murakoze cyane Ngabo zacu na Polisi.”

Karegeya kandi avuga ko inzego z’umutekano zakomeje gushakisha niba hari indi nyamaswa yafatanyaga n’iyi kwica Inka z’abaturage.

Yakomeje agira ati Kanze mbamare impungenge. Ntabwo abari guhiga iki kinyamaswa bigeze bataha nyuma yo kwica kiriya. bakomeje gushaka indi nyamaswa y’inkazi yose yaba yaraje muri kano gace karimo inka. Muhumure rwose bazavamo inka zabonye umutekano niko badusezeranyije.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wakunze kumenyeshwa iki kibazo na we agasaba inzego kugihagurukira, na we yagize ati Muzishakire kubura hasi kubura hejuru.”

Minisitiri Gatabazi kandi na we ari mu bishimiye iyicwa ry’iyi nyamaswa, aho yasubizaga uyu Muturage witwa Karegeya, agira ati “Cyera kabaye bigezweho.”

Abazi iby’inyamaswa, bavuga ko iyi yishwe ari imbwa y’agasozi izwi nk’Ikirura, ikaba iri mu nyamaswa z’inkazi z’indyanyama.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru