Gasabo: Imodoka yari itwawe na Musenyeri yagonze umunyegare ahita apfa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Gashyantare 2022, imodoka yari itwawe na Musenyeri Kizito Bahujimihigo, yakoreye impanuka mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, igonga umunyegare ahita yitaba Imana.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa tanu n’igice (11:30’),  yabereye mu Mudugudu wa Mirama mu Kagari ka Ruhanga mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri aka gace, buvuga ko Imodoka yakoze impanuka yo mu bwoko bwa Toyota RAV4, yari itwawe na Musenyeri Kizito Bahujimihigo yataye umurongo wayo igonga umunyegare witwa Niyogisubizo Baptiste w’imyaka 18 wavaga i Kabuga yerekeza i Rwamagana, ahita yitaba Imana.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru mu gihe Musenyeri Kizito Bahujimihigo wanagoze ipoto yakomeretse akaba yahise ajyanwa ku bitaro bya Masaka kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Kizito Bahujimihigo yabaye Umushumba wa Diyoseze-Gatulika zitandukanye zirimo iya Kibungo n’iya Ruhengeri, ubu akaba akorera umurimo we mu Diyoseze ya Byumba.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere yatangaje ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru