Abantu batandatu barimo Umunyekongo bafunzwe na RIB ibakurikiranyeho gucura inyandiko zirimo n’izayitiriwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu batandatu barimo ufite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari mu maboko ya RIB mu Turere twa Nyarugenge na Rubavu, bakurikiranyweho ibyaha birimo gucura inyandiko zirimo n’izari zigamije kwifashishwa mu gusaba ubuhungiro zitiriwe uru Rwego rw’Ubugenzacyaha.

Abatawe muri yombi, barimo Fifirifiri Ismael w’imyaka 54 ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Harerimana Benjamin w’imyaka 35.

Izindi Nkuru

Hari kandi Uwase Eliane w’imyaka 28, Mugabe Thierry w’imyaka 29, Uwimanihaye Agnes w’imyaka 24 na Muhire Serge w’imyaka 29.

Bakurikiranyweho gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, bishingiye ku byangombwa bafatanywe birenga 100.

Muri izo nyandiko bafatanywe, barimo urwandiko ruhamagaza umuntu [Convocation] rwagaragazaga ko rwandikiwe uwitwa Mutabazi Patrick wagiye mu Bufaransa, akaba ari umugabo wa Uwimana Agnes watawe muri yombi.

Urwo rwandiko rwacuzwe hagamijwe kugira ngo ruzifashishwe n’uwo wagiye mu Bufaransa muri 2023, yaka ubuhungiro muri icyo Gihugu cy’i Burayi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yagize ati “Ni inyandiko zerekana ko umuntu ari gukurikiranwa na yo. Akenshi rero abo bashaka ubuhungiro babeshya ko bari gutotezwa mu Rwanda, bakerekana izo convocation z’impimbano.”

Umuvugizi wa RIB, yavuze ko hari n’abandi bakomeje gufatwa bacurishije inyandiko nk’izi kugira ngo bazifashishe mu gusaba ubuhungiro mu Bihugu bajyamo.

Izindi nyandiko mpimbano zafatanywe abo bantu, harimo impushya zo gutwara ibinyabiziga z’u Rwanda zigera kuri 18, izo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo 47, iz’i Burundi eshatu n’izindi ebyiri zo muri Uganda.

Harimo kandi amakarita y’itora icyenda yo muri Congo, amakarita y’irangamuntu y’u Rwanda abiri, impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza zo mu Rwanda eshanu n’indi mpamyabumenyi yo muri RDC.

Harimo n’amakarita ya kaminuza n’ayo mu mashuri yisumbuye agera kuri 12 n’ibaruwa imwe igaragaza ko umuntu yakoze akazi ahantu.

RIB ivuga ko bimwe muri ibyo byangombwa by’ibucurano byafatiwe ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, mu gihe ibindi byafatiwe mu rugo rwa Harerimana Benjamin utuye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ari na ho byacurirwaga.

Aba bakekwaho ibi byaha, bafungiye kuri Sitasiyo ya Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, n’iya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ndetse dosiye z’ibirego byabo zikaba zaramaze gukorwa, zinohererezwa Ubushinjacyaha kugira ngo buziregere Inkiko.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru