Abanyapolitiki b’Abanyekongo bakoze ikigaragaza ko bijunditse u Rwanda ntampamvu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abadepite bahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), banze kwitabira umwiherero w’iyi Nteko wabereye mu Rwanda, bagenzi babo barabategereza barabaheba.

Aba Badepite kandi ntibatanitabiriye ibikorwa by’iyi nteko byabereye muri Uganda, aho bavugaga ko bafite impungenge ku mutekano wabo igihe baba bari i Kampala.

Izindi Nkuru

Akaba ari na byo byatumye banga kwinjira mu Rwanda nk’Igihugu kimaze iminsi gifitanye ibibazo n’Igihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Gusa u Rwanda rwo rwakunze kugaragaza ko rutifuriza inabi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abaturage b’iki Gihugu, ndetse n’abanyekongo basanzwe baba mu Rwanda nta na rimwe bigeze bahungabana, na bo ubwabo barabyivugira ko nubwo babonye Abanyarwanda bagirirwa nabi mu Gihugu cyabo [DRC] ariko bo mu Rwanda bisanga.

Ibi bikorwa by’inteko Ishinga Amategeko byabereye mu Rwanda no muri Uganda, byanzuwe tariki 14 Gashyantare, birimo kongerera ubushobozi Abadepite aho mu Rwanda byabaye kuva tariki 15 kugeza 17 Gashyantare.

Iyi komisiyo yafashe iki cyemezo, yari yasabye Abadepite bose kutagira urwitwazo rwo kutitabira iki gikorwa cyabere i Kigali.

Uyu mwanzuro kandi wanagejewe ku Badepite bahagarariye DRC muri iyi nteko aho bari bitabiriye ikindi gikorwa i Nairobi muri Kenya.

Hon Fatuma Ndangiza umwe mu Badepite bahagarariye u Rwanda muri EALA, ndetse n’Abanyarwanda bari kumwe muri iyi Nteko, bo bahuriye i Kigali ku wa Kabiri tariki 14 Gashyantare, ariko babura bagenzi babo bo muri Congo.

Yavuze ko ibi ari ikimenyetso kitari cyiza, ati “Twakomeje kwibwira ko aba badepite bazaba bahari nk’uko twabyibwiraga i Kampala. Nk’Inteko twari dukwiye kuba twubahiriza gahunda kandi tuzakomeza gusaba Abadepite bose kutarenga ku mabwiriza kuko dufite amategeko asobanutse ajyanye n’imyitwarire.”

Yakomeje avuga ko uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba washyiriweho guhuza imbaraga, bityo rero hatari hakwiye kubaho ikintu nk’iki cyo kudashyira hamwe.

Ati “Rero iyo uhisemo kutaba hamwe n’abandi, bivuze ko uri guteza imbere politiki ya nyamwigendaho. Rero bakwiye kumenya impamvu ari bamwe mu bagize umuryango, ni uguhuza imbaraga, ni ugushyira hamwe.”

Kuba aba badepite bavuga ko bafite impungenge z’umutekano, Fatuma Ndangiza yavuze ko n’ikibazo cy’umutekano w’Igihugu cyabo kiri mu biganza by’uyu muryango batari kwitabirira ibikorwa byawo.

Abandi Badepite bateregeje abo muri DRC baraheba

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru