Imyanzuro yafashwe ku bya Congo yajemo ingingo nshya ivuga ku Banyekongo bahungiye mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inama y’Abakuru b’Ibihugu yigaga ku bibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyizeho itariki ntarengwa imitwe yose iri muri biriya bice izaba yabiviriyemo, inasaba ko impunzi z’Abanyekongo zirimo iziri mu Rwanda gutahuka mu Gihugu cyazo.

Iyi nama yateranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu i Addis Ababa muri Ethiopia, yahuje Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yayobowe na Perezida wa Angola, João Lourenço na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi unayoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bya EAC.

Izindi Nkuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, washyize hanze imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama.

Iyi myanzuro irimo usaba imitwe yitwaje intwaro yose iri mu burasirazuba bwa Congo, kuva mu bice igenzura bitarenze tariki 30 Werurwe 2023, ndetse inasaba imitwe yose guhagarika imirwano.

Iyi myanzuro irimo n’uvuga ko abanyekongo bavanywe mu byabo n’intambara bari mu Gihugu cyabo, bagomba gusubira mu nzo zabo, ndetse n’impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Rwanda no muri Uganda, zisabwa gutahuka mu Gihugu cyabo.

Abakuru b’Ibihugu bya EAC bitabiriye iyi nama
Perezida Kagame
Tshisekedi
Ndayishimiye
William Ruto
Madamu Samia Suluhu Hassan
Uhagarariye Uganda
Uwa S.Sudan

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru