Kamonyi: Batuye umunyamakuru amarira adakama kubera gutenguhwa n’uruganda rwabateranyije n’Abakongomani

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hari abashinja uruganda rutunganya ifu ya Kawunga ruherereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, kubatenguha ntirubahe ifu bishyuye, none bamaze icyumweru barara ku ibaraza y’uru ruganda, basaba guhabwa ibyo bishyuye ngo kuko biri kubateranya n’Abanyekongo bari babatumye.

Bamwe mu bagore bishyuye uru ruganda rwitwa ‘Gamba Business Group’ bagategereza ko rubaha ifu bishyuye bagaheba, RADIOTV10 yabasanze imbere y’umuryango w’uru ruganda, barira ayo kwarika.

Izindi Nkuru

Umwe wahise yakiriza umunyamakuru amarira y’agahinda yatewe n’uku gutenguhwa, yavuze ko akomoka mu Karere ka Rusizi, akaba yaraje kubaza ibya kawunga yishyuye ntayihabwe, asize n’ubundi mu rugo iwe hari ibibazo.

Ati “Tumaze icyumweru ku rubaza, twasize abana, nasize umugabo mu bitaro [ahita arira] njyewe nturuka i Rusizi ndi kumwe n’abaturanyi barabizi ko mfite umugabo mu bitaro.”

Aba bacuruzi, bavuga ko ubuyobozi bw’uru ruganda rwabizeje ko rufite ifu ihagije, na bo bakizeza abakiliya babo ko bazabaga kawunga.

Undi ati “Amafaranga twarayatanze kandi twayakuye i Congo, abakongomani bakadutuma tugira ngo turebe ko twasaguraho ayo kurya, none buri munsi Abakongomani bari kudutuka ngo turi ibisambo, n’ubu twari turimo kuvugana na bo badutuka ngo nitubazanire imizigo baguze.”

Aba baturage bavuga ko babona ubuyobozi bw’uru ruganda bwarabatekeye umutwe, none barasaba ko inzego z’ubuyobozi zibyinjiramo ku buryo niba badahawe ibyo baguze, bakaba bakwishyurwa amafaranga yabo.

Undi w’umugabo we yagize ati “Batwishyure ibintu byacu ku neza niba atabifite nta gihombo tumubaza cy’iyo minsi twarataye akazi, aduhe ibyacu cyangwa aduhe ayo mafaranga.”

Umucungamutungo w’uru ruganda rwa Gamba Business Group, Nzabahimana Abdalahamani avuga ko amafaranga yishyuwe n’aba baturage, bayishyuye kuri konti y’uru ruganda.

Ati “Nta muntu wagiye kubashaka kubera ko dukora kawunga keza, karakundwa, dushyiraho ukuntu umuntu yazajya averisa tukamuvivura dukurikije igihe yaverishije amafaranga uko bagiye bakurikirana.”

Uyu mukozi w’uru ruganda avuga ko uko abantu bagiye bishyura ari na ko bakurikirana mu kubagezaho ibyo bishyuye.

Ati “Abo bagore rero kuko baba bashaka kubikora ku ngufu bashaka ko tubavivura mbere y’abandi, tubabwira ko ibyo bintu atari byo ko dukurikiza urutonde.”

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru