Abanyarwanda bakomeje guhunga inkingo…Muri Congo bamaze kwakira abasaga 120 biganjemo Abadivantisiti

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bwa Teritwari ya Ijwi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buratangaza ko kuri iki Kirwa bamaze kwakira Abanyarwanda bagera mu 120 bajyayo bavuga ko bahunze inkingo za COVID-19.

Kuri uyu wa 12 Mutarama 2021, Karongo Kalaja Kabiyo uyobora iyi Teritwari ya Ijwi yabwiye ikinyamakuru 7Sur7.CD gikorera muri  Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ko hari Abanyarwanda bari guhungira kuri iki kirwa.

Izindi Nkuru

Yavuze ko benshi muri bo bakiriwe n’imiryango isanzwe ituye kuri iki Kirwa mu gihe abandi bari mu nsengero z’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi

Yagize ati “Bari kuza bavuga ko bahunze urukingo rwa COVID-19. Bamwe bafite abavandimwe hano ndetse ninabo babakiriye abandi bakaba bari mu nsengero z’abadivantiiti b’umunsi wa Karindwi. Tumaze kubarura abagera 120.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko aba bari guhunga ari abafite imyemerere yo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi ngo bakaba badakozwa ibyo kwiteza urukingo rwa COVID-19.

Abayobozi bo muri ako gace n’abaturage bahatuye bavuga ko bano banyarwanda  bari baherereye  mu gace ka  Lemera na Nyiridji muri sheferi ya Ntambuka ho muri teritwari ya Ijwi.

Ikindi ngo ni uko bari guhunga bari mu matsinda ndetse bakaba bari kwambutswa n’ubwato buto bahagera bagasobanura ko bari guhunga ubukanguramba bwo kwiteza urukingo rwa COVID-19 buri gukorwa mu Rwanda.

Uyu muyobozi asoza avuga ko ubuyobozi bukuru bw’intara ya Kivu y’Amajyepfo bwagakwiye kwihutira gufatira bano Banyarwanda ibyemezo bugashaka uko bagaruka mu Rwanda ndetse ngo hagahirwaho ingamba zo kugenzura urujya n’uruza rwabo mu kiyaga cya Kivu kuko bidakwiye ko DRCongo iba indiri y’abantu bahunga urukingo rwa COVID-19.

Ubuyobozi bw’Intara ya Kirundo mu Burundi buherutse kwirukana Abanyarwanda 12 bari bahungiye muri iyi Ntara na bo bavugaga ko bahunze urukingo rwa COVID-19.

Inkuru dukesha Rwanda Tribune

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru