U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 103 bari barahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batahutse, bagaragaza ko bishimiye gusanga Igihugu cyabo gikataje mu iterambere.
Aba banyarwanda baraye bageze mu Rwanda, bahise bajyanwa mu kigo cya Kijote giherereye mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.
Abanyarwanda 103 bagize imiryango 36, barimo n’abahunze mu 1994 ndetse n’abandi bari baragiyeyo nyuma.
Bakigera mu kigo bagiye kunyuzwamo kugira ngo babanze guhabwa inyigisho zirimo izo kubera umurongo w’Igihugu, bagaragaje akanyamuneza kenshi by’umwihariko abana babo bishimiye kuza mu Gihugu cy’inkomoko bajyaga bumva ariko batazi uko gisa.
Bagaragaye batera indirimbo z’abana banabyina, bishimira ubwiza basanganye Igihugu cy’u Rwanda bagiye gukomerezamo ubuzima bwabo.
Igikorwa cyo kubakira, cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 07 Nyakanga 2022, kitabiriwe baturutse mu nzego zinyuranye zirimo Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi ryo mu Rwanda (UNHCR-Rwanda).
RADIOTV10