Kuki Umunyamabanga wa FERWAFA ukurikiranyweho ibyaha yasubijwe mu kazi?-Icyo RIB ibivugaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA ukurikiranyweho ibyaha yarasubijwe mu kazi byabazwa iri shyirahamwe kuko bitarureba ndetse ko rwamaze gukora akazi karwo.

Ishyirahamwe ry’Umupra w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasubije mu kazi Umunyamabanga Mukuru waryo, Muhire Henry Brulart nyuma y’ibyumweru bibiri ahagaritswe ku mpamvu zo kubazwa inshingano.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yagiranye RADIOTV10, yemeje ko Muhire agikurikiranywe hamwe na bagenzi be babiri; Nzeyimana Félix wari ushinzwe Amarushanwa muri FERWAFA n’umusifuzi Tuyisenge Javan, bose uko ari batatu bakaba bakekwaho ibyaha bitatu.

Aba bagabo batatu yaba Muhire ukurikiranywe adafunze n’abandi babiri bafunze, bakekwaho icyaha cyo Guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyo kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha ndetse n’icyaha cyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe.

Dr Murangira avuga ko dosiye y’ikirego cyabo, yashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki 27 Kamena 2022 kugira ngo na bwo bukore iperereza ryisumbuyeho, bunafate icyemezo cyo kubashyikiriza Urukiko.

Muhire Brulart yasubijwe mu kazi ku wa Kabiri tariki 05 Nyakanga 2022, nkuko byemejwe na FERWAFA mu itangazo yasohoye kuri uyu munsi.

Dr Murangira avuga ko iki cyemezo cyo kuba yarasubijwe mu kazi “byabazwa FERWAFA ariko ntidukeka ko byabangamira iperereza kuko ibimenyetso byari bikenewe byarabonetse.”

Uyu muvugizi wa RIB yavuze ko uru rwego rutazihanganira ruswa aho yaba ivugwa hose, akaboneraho gusaba abafite ibimenyetso ko iyi bitugukwaha iri mu mupira w’amaguru, bagana uru rwego bagatanga amakuru kugira ngo irandurwe aho gukomeza kubivugira mu biganiro bitambuka mu bitangazamakuru gusa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru