Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyekongo bahungira mu Rwanda bahishuye ababafasha kwambuka babanje kubaha amafaranga

radiotv10by radiotv10
18/01/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Abanyekongo bahungira mu Rwanda bahishuye ababafasha kwambuka babanje kubaha amafaranga
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu Banyekongo bahungira mu Rwanda kubera imirwano ihanganishije igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na M23, bavuze ko baha amafaranga abasirikare ba FARDC bakabareka bakambuka berecyeza mu Rwanda.

Aba banyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, bavuga ko bafata icyemezo cyo guhunga kubera itotezwa bakorerwa mu Gihugu cyabo, bamwe bakicwa urw’agashinyaguro babashinja kuba ibyitso bya M23.

Nyirambyeyi Dusabe wagarutse ku magambo babwirwa mu Gihugu cyabo, yavuze ko iyo bavuga umutwe wa M23, baba bavuga “ngo ngizo za Nyenzi ziraduteye tugiye gushira, Abatutsi bari aha, mureke tubatemagure bazasange twarabamaze.”

Uyu muturage uvuga ko ubwo bari bagiye kwicwa ari bwo bahise bakiza amagara yabo, yavuze ko ntakintu bigeze bahungana kuko icyo bari bashyize imbere ari ugukiza ubuzima bwabo ku buryo nta n’umwenda wo guhindura bazanye.

Uyu Munyekongo ubu ucumbikiwe mu nkambi ya Kijote we na bagenzi be, yagize ati “Uko undeba uku ni uku nambaye, nasize ibintu mu nzu, metela, ubu ndi kuryama ku mabuye.”

Iyi nkambi ya Kijote iherereye mu Karere ka Nyabihu, inyuzwamo by’igihe gito izi mpunzi zigahita zijyanwa muri Nkamira ahamaze kwakirwa impunzi zikabakaba muri 700.

Aba banyekongo bavuga ko ababa bashaka kubica ari inyeshyamba za FDLR ndetse n’abo muri Nyatura bari guhiga bukware Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Nshizirungu Mupenzi avuga ko kugira ngo binjire mu Rwanda na byo ari ihurizo rikomeye kuko bibasaba ubushobozi baba batanafite kuko banyura ku basirikare ba Congo, kandi kugira ngo babareke batambuke bibasaba kugira icyo babapfumbatiza.

Ati “Wiyeranja ushaka ukuntu wagurisha agatungo noneho ukabona ukuntu wirukanka, ubwo rero kuko bariya basoda b’Abakongomani iyo umuhaye amafaranga arakwihorera ukagenda.”

Aba banyekongo bashima uburyo ubuyobozi bw’u Rwanda bwabakiriye, gusa bakavuga ko bagikeneye ibikoresho kuko hari ibikibura birimo nk’ibyo kuryamira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Ahavuye amakuru yafashije Polisi gutahura abagore 2 bakoraga ibitemewe ikabafatira mu isoko

Next Post

Byinshi kuri couple y’Umwongereza n’Umunyarwandakazi akubye 2 mu myaka bagaragaye nk’abibereye mu ijuru rito

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Byinshi kuri couple y’Umwongereza n’Umunyarwandakazi akubye 2 mu myaka bagaragaye nk’abibereye mu ijuru rito

Byinshi kuri couple y’Umwongereza n’Umunyarwandakazi akubye 2 mu myaka bagaragaye nk'abibereye mu ijuru rito

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.