Abanyekongo bahungiye mu Rwanda kubera imirwano ihanganishije FARDC na M23, bavuga ko bari bamaze igihe bahozwa ku nkeke y’intambara, bakaza gufata icyemezo cyo kwambuka kubera amasasu menshi yari ari kubanyura hejuru.
Aba banyekongo bageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2022, babwiye RADIOTV10 ko bafashe icyemezo cyo guhunga nyuma y’iminsi hari icyoba cy’intambara.
Kugeza ubu habarwa Abanyekongo 30 bahunze baturutse mu gace ka Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo, kamaze gufatwa n’umutwe wa M23.
Ubwo bambukaga, bashyikiye mu Mirenge ya Bugeshi na Busasamana yombi yo mu Karere ka Rubavu, gusa ubu bamaze gucumbikirwa mu nkambi ya Kijote iri mu Kagari ka Kijote mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.
Umwe abara inkuru y’uburyo bahunze, yagize ati “Twumvise amasasu abaye menshi turambuka, tumera nk’abatatanye. Twambutse twese bahita batwakirira hamwe.”
Uyu muturage uvuga ko bari bamaze iminsi bumva urusaku rw’amasasu, ariko ko ubwo biyemezaga guhunga, byari byakabije ku buryo banahunze ntacyo bitwaje.
Ati “Twumvaga amasasu ari urucicikana, twumva ko ari M23 bari kurwana n’ingabo za Leta. Buri wese yari ari gukiza aye, ubwo nyine uwasigaye yarasigaye uwashoboye kwambuka agatambuka yaratambutse.”
Aba baturage bavuga ko bakimara kwambukira mu Rwanda, bakiriwe neza ndetse ubu bakaba bumva batekanye. Undi ati “Baduhaye ibyo kurya baduhereza n’ibyo kuryamaho n’isabune yo gukaraba.”
Bavuga ko atari ubwa mbere bahungiye mu Rwanda ahubwo ko bahora bambuka kubera ibibazo by’umutekano bihora iwabo.
Undi ati “Ni uko twahungaga tugasubirayo vuba ariko abayobozi bari batuyoboye baduhozaga ku ntugunda y’intambara ntitwaburaga intambara.”
Aba baturage bashima Leta y’u Rwanda uburyo yabakiriye, bakavuga ko igihe agahenge kazaba kabonetse iwabo, bazatahuka.
RADIOTV10