Abanyeshuri 92 biga mu ishuri rya Dove de Saint Jean Chrysostome ryo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, bagiriye uruzinduko ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda, bagaragarizwa bimwe mu bikorwa byayo bari bafitiye amatsiko.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, aho abanyeshuri biga kuva mu cyiciro cy’amashuri y’incuke kugeza mu mwaka wa kane w’amashuri abanza muri iri shuri rya Dove de Saint Jean Chrysostome.
Uru rugendo shuri rwari rugamije gusobanurira abanyeshuri ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’uko abapolisi mu mashami atandukanye buzuza inshingano zabo za buri munsi.
Aba banyeshuri basuye amashami ya Polisi y’u Rwanda arimo irishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Ikigo cy’Akarere cy’icyitegererezo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, Ikigo gikorerwamo igenzura rya kamera zo ku mihanda n’Ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi.
Umuyobozi w’iri shuri, Ngirabanyiginya Josiane yavuze ko icyari kigamijwe muri uru ruzinduko ari ugusobanukirwa ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, ashimira uburyo bakiriwe n’uburyo bahawe ibisobanuro bisubiza ibyifuzo n’amatsiko bari bafite.
Yagize ati “Abanyeshuri bacu bari bafite amatsiko menshi y’uburyo Polisi y’u Rwanda ikora cyane cyane mu kuzimya inkongi, kubungabunga umutekano wo mu muhanda n’ibindi.”
Yakomeje agira ati “Uruzinduko rubabereye amahirwe yo kumenya bimwe mu bikorwa Polisi ikora n’uburyo na bo ubwabo bashobora kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha n’ibindi byahungabanya umutekano batanga amakuru ku gihe.”
Ubuyobozi bw’iri shuri bwavuze ko buzakomeza gusubirishamo aba banyeshuri ubumenyi bakuye muri uru ruzinduko, kugira ngo bazanabusangize bagenzi babo n’ababyeyi babo.
RADIOTV10