• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abari gusangwamo COVID-19 mu Rwanda abenshi ni abanduye Omicron- Dr Ngamije

radiotv10by radiotv10
30/12/2021
in MU RWANDA
0
Abari gusangwamo COVID-19 mu Rwanda abenshi ni abanduye Omicron- Dr Ngamije
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yatangaje hagendewe ku bipimo by’abari gusangwamo ubwandu bw’Icyorezo cya COVID-19, abenshi ari abafite ubwoko bwa Virus ya Omicron ikomeje guteza impungenge kubera uburyo ikwirakwira byihuse.

Dr Daniel Ngamije, yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 30 mu kiganiro n’itangazamakuru, kigamije gusobanura uko u Rwanda ruhagaze mu guhanga n’icyorezo cya COVID-19, na gahunda y’ikingira.

Iki kiganiro kibaye mu gihe mu masaha 24 yo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021 mu Rwanda hagaragaye abantu 2 083 bashya banduye COVID-19.

Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hashingiwe ku bipimo birimo bifatwa muri iyi minsi, umubare munini w’abarimo kwandura Coronavirus, bandura iyo mu bwoko bwa Omicron.

Ubu bwoko bushya bwa Omicron bwagaragaye bwa mbere muri Afurika y’Epfo no mu bihugu byo muri ibi bice, buzwiho kuba bukwirakwira mu buryo bwihuse.

Yavuze ko ugereranyije n’umubare w’abanduraga mu kwezi gushize ku mpuzandengo ya 50 n’uyu munsi babarirwa mu bihumbi bibiri, biragaragaza ubwiyongere bukomeye bw’iki cyorezo.

Icyakora hashingiwe ku miterere y’uko abandura bahagaze, ntibiragera ku rwego rwo guteza impungenge kuko abaremba bakiri bacye.

Yaboneyeho gusaba abaturarwanda gukomeza kwitwararika, kuko bitavuze ko n’ubwo waba warahawe urukingo rushimangirautakwandura kandi ukanduza abandi.

Agaruka ku mpamvu z’urukingo rushimangira, Minisitiri Ngamije yavuze ko hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe ku bari barakingiwe mu mezi atatu, baje gusanga ubudahangarwa bw’umubiri wabo bumanuka, bityo bisaba ko urukingo rushimangira, mu rwego rwo kongera kuzamura ubudahangarwa bw’umuntu.

Agaruka ku bwitabire bw’abanyarwanda muri gahunda yo gukingira, Ministri w’ubuzima yavuze ko abantu ibihumbi 150 bamaze guhabwa urukingo rushimangira, bikagaragaza ko u Rwanda ruhagaze ku mwanya mwiza, ugereranyije n’ibindi bihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 4 =

Previous Post

Kabeza: Akabari kitwa Wakanda kafashwe n’inkongi idasanzwe karashya karakongoka

Next Post

Haravugwa ubwiyunge hagati ya Papa Cyangwe na Rocky baherutse gutandukana

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Haravugwa ubwiyunge hagati ya Papa Cyangwe na Rocky baherutse gutandukana

Haravugwa ubwiyunge hagati ya Papa Cyangwe na Rocky baherutse gutandukana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.