Abakora isuku mu mihanda y’Umujyi wa Kigali, bavuga ko nubwo umusaruro w’ibyo bakora ugaragara, ariko ko aka kazi bagakorana umutima uhagaze kuko baba bashobora kugongwa n’ibinyabiziga biba bitambuka buri kanya, kandi nta bwishingizi bagira bushobora kubagoboka mu kwivuza.
Aba bakora isukuru mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko akazi kano bagakunze, ndetse ko bishimira kuba uyu mujyi bakorera isuku ukomeza kurahirirwa na buri wese kubera isuku baba bagizemo uruhare.
Bavuga ko baba bafite impungenge kuko imihanda birirwamo iba inyuramo ibinyabiziga ndetse rimwe na rimwe biba byihuta, ku buryo baba bafite impungenge ko byabagonga.
Urugero ni umwe muri bo uherutse no kugongwa ari mu kazi, aza kujyanwa kuvurizwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kihali CHUK.
Ati “Namazeyo iminsi itatu ndangije ndataha, namaze icyumweru mu rugo nyuma ngaruka mu kazi. Ubumuga ntibwabura kuko n’ubu mba numva mbabara mu gatuza kuko nagakubise hasi.”
Avuga ko nubwo yagonzwe ari mu kazi, ariko atigeze afashwa kuvuzwa. Ati “Narirwarije, ni njye wivuje. Ubwishingizi burakenewe cyane kuko dukorera mu muhanda uba unyuramo ibinyabiziga.”
Bavuga ko byaba byiza bahawe ubwishingizi bwajya bubagoboka mu gihe bagiriye impanuka mu kazi kuko aka kabo kaba gashobora kubashyira mu kaga isaha n’isaha.
Undi ati “Babuduhaye byaba byiza natwe tukumva ko dufite agaciro nk’Abanyarwanda kuko hari igihe bakungoga ariko waba udafite ubwishingizi ukirwariza, cyangwa wanapfa umuryango wawe ukagira icyo ugenerwa kuko hari benshi barenganiye muri aka kazi.”
Kompanyi zikoresha aba bakozi, zivuga ko bigoye kubaha ubwishingizi kuko amafaranga zihabwa n’Umujyi wa Kigali, aba ari macye ku buryo bakuyemo ay’ubwishingizi ntacyo basigarana.
Hakizimana Jean Claude uyobora Inema Company Itd, imwe mu zikora isuku mu Mujyi wa Kigali, yagize ati “Icyo tubakorera ni ukubatangira mutwelle de sante ariko ubundi bwishingizi ntibirakunda kuko bisaba ikindi kiguzi.”
Akomeza agira ati “Mu buvugizi tubakorera ni uko dusaba abaduha amasoko ngo bajye babyongera mu mafaranga batugenera kugira ngo na bo bajye bakora batekanye kuko impanuka zo zibamo kandi zikunze kugaragara.”
Nubwo nta mibare igaragazwa y’abaguye muri aka kazi cyangwa kakabasigira ubumuga, abakozi n’abayobozi babo, bahuriza ku kuba impanuka nk’izi zikunda kubaho, bagasaba ko icyo kibazo cyakwitabwaho kugira ngo umutekano mu kazi kabo ube wizewe.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10