Abarimu bane batawe muri yombi bakekwaho gufasha umunyeshuri igikorwa kigize icyaha

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abarimu bane b’ishuri ryo mu Karere ka Nyanza, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rubakekaho gufatirwa mu cyuho bari gufasha umunyeshuri w’umukobwa gukuramo inda.

Aba barimu, ni ab’Ishuri ryitiriwe Ubutatu Butagatifu rya Nyanza (Sainte Trinité de Nyanza), bafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2023, nyuma y’uko batanzweho amakuru n’abaturage.

Izindi Nkuru

Umwana bakekwaho gufasha gukuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko, afite imyaka 21, aho bivugwa ko yari amaze kunywa imiti ikuramo inda, ari gufashwa n’aba barimu.

Bafatiwe mu cyuho bari mu nzu y’umwe muri aba barezi bo mu ishuri, ari na ho hakorerwaga iki gikorwa kigize icyaha.

Umunyeshuri bivugwa ko yari amaze kunywa imiti ikuramo inda, yahise ajyanwa ku Bitaro kugira ngo yitabweho n’abaganga, mu gihe aba barimu bahise batawa muri yombi, ubu bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Ruhango.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, yemeje aya makuru, avuga ko aba barimu bafashwe bamaze guha uwo mwana imiti yo gukuramo inda.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko riteganya ibyaha nibihano muri rusange

Ingingo ya 123: Kwikuramo inda

Umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).

Ingingo ya 124: Gukuramo undi inda

Umuntu wese ukuramo undi muntu inda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5).

Umuntu wese, ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umuntu akuramo inda, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo gukuramo inda biteye ubumuga byemejwe n’umuganga ubifitiye ububasha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo gukuramo inda biteye urupfu, uwakuriwemo inda yaba yabyemeye cyangwa atabyemeye, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru