Umuvugabutumwa wavuzweho cyane ubwo yakoranaga ubukwe n’umuhanzikazi bwa mbere yabivuzeho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi wa film akaba n’umuvugabutumwa Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, wagarutsweho cyane ubwo yakoraga ubukwe n’umuhanzikazi Annette Murava, nyuma y’amezi atanu adakoma, yavuze birambuye ku byo yavuzweho, anasubiza abamwijunditse.

Uyu mugabo wari usanzwe agaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga mu biganiro yakoraga kuri YouTube, yari amaze amezi atanu adakoma nyuma yo gukora ubukwe, bwabaye muri Gashyantare uyu mwaka wa 2023.

Izindi Nkuru

Ni ubukwe bwagarutsweho cyane, yaba mbere yabwo ndetse na nyuma yabwo, aho bamwe bavugaga ko batumva uko Annette Murava yemeye kurushingana na Bishop Gafaranga wari usanzwe afite umugore n’abana.

Nanone kandi bwagarutsweho cyane kuko ubwo bwabaga, nta muntu utaratumiwe wigeze abasha kubukandagiramo ndetse n’abo mu muryango we bagiye bavuga ko basubijwe inyuma.

Mu kiganiro cya mbere, Gafaranga yongeye kugaragaramo kuri YouTube yagiranye na Channel yitwa MIE Empire, yavuze ko abafashe nabi ibyo gushyingiranwa na Annette Murava, batasobanukirwa ijambo ry’Imana n’igeno ryayo.

Gafaranga yavuze ko kuba yaratandukanye n’umugore wa mbere, agashakana na Annette Murava, ari igeno ry’Imana kandi ko nta nka yaciye amabere kuko na Dawidi wo muri Bibiliya yari yarashatse abagore benshi.

Kuba atarakunze kuvuga kuri ibi byose yanyuzemo, yashaka kubiharira igihe kuko ari cyo mucamanza wa byose, kuko hari n’abamuvugaga icyo gihe, ubu na bo bari kuvugwa.

Ati “Uzasanga abantu barimo kumvuga muri bya bihe, barabivuyemo mbere yanjye, kandi nshobora no kukwereka ababigiyemo nyuma yanjye binamereye nabi ubu. Hari abatumiwe baransesengura, ubu tuvugana na bo bari gusesengurwa.”

Avuga ko ikibabaje ariko uko abamuvugaga ari n’abatamuzi batazi n’ingorane yanyuzemo, ari na zo zatumye afata icyemezo yafashe.

Ariko nanone ngo kuba yaravuzwe, cyari igihe cyabyo kandi atagombaga kugisimbuka. Ati “Niba nari ndi mu gihe cyo kuvugwa, icyo gihe cyagombaga kwirwanaho kigashaka n’abamvuga.”

Avuga ko ubukwe bwe butatunguranye nk’uko byakunze kuvugwa, ati “Ntabwo ubukwe bwanjye bwatunguranye. Bwarateguwe, kandi ubukwe bwanjye bwateguwe n’umuryango n’inshuti […] umuhango wose ukorerwa umukobwa cyangwa umusore, warabaye, kandi uba hajemo abantu.”

Abajijwe igihe yamaze akundana na Annette Murava, Gafaranga yavuze ko ibyo ari ubuzima bwite, ariko ko mbere y’uko bakundana hari n’abandi yari yabanje kugerageza, bityo ko ntaho ahuriye n’isenyuka ry’urugo rwe rwa mbere nk’uko hari ababivuze.

Ati “Mbere y’uko nkunda Annette Murava, hari abandi bakobwa naterese mbere benshi kandi na bo nifuzaga ko twabana.”

Gafaranga avuga ko ari na we wanateye intambwe akegera Annette Murava kugira ngo binjirane mu rukundo rwaje no kuvamo urwo kubana.

Bishop Gafaranga yongeye kugaragara mu biganiro nyuma y’amezi atanu
Annette Murava bashyingiranywe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru