Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko hatahuwe Litiro zibarirwa mu bihumbi z’inzoga zitemewe zirimo ifite izina rikanganye

radiotv10by radiotv10
13/07/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko hatahuwe Litiro zibarirwa mu bihumbi z’inzoga zitemewe zirimo ifite izina rikanganye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Turere twa Gisagara na Burera, hafatiwe litiro 7 920 z’inzoga z’inkorano zirimo iyitwa ‘Nyirantare’, zatahuwe nyuma y’uko abaturage batungiye agatoki Polisi y’u Rwanda, ariko bamwe mu bazengega bagaca mu rihumye Polisi, bagatoroka.

Izi nzoga zirimo litiro 920 zizwi nka ‘Nyirantare’ zafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2023, zirimo izafatiwe mu Kagari ka Rwanza mu Murenge wa Ndora n’izindi zafatiwe mu Kagari ka Gisagara mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara.

Naho izindi ibihumbi birindwi (7 000) zafatiwe mu Kagari ka Gafumba mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Burera, ku wa kabiri tariki 11 Nyakanga 2023.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko izi nzoga zafashwe nyuma y’uko abaturage batanze amakuru ku bakoraga izi nzoga zitemewe kandi ko ziri mu bihungabanya umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yagize ati “Batanze amakuru ko hari abantu babiri bakorera mu ngo zabo inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge bakaziranguza mu duce dutandukanye kandi ko ziri mu biteza umutekano mucye.”

SP Jean Bosco Mwiseneza yakomeje agira ati “Hateguwe ibikorwa byo kubafata, abapolisi bagezeyo bahasanga ingunguru zirimo litiro z’inzoga z’inkorano zigera ku bihumbi 7, nyuma y’uko ba nyirazo bahise batoroka bakibabona.”

Naho ubwo hafatwaga inzoga mu Karere ka Gisagara, bwo hafashwe abantu babiri mu gihe bagenzi babo na bo bacitse bakiruka, nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye.

SP Mwiseneza avuga ko abakora izi nzoga zitemewe, bakunda kubikorera mu ngo zabo, kandi ko ziri mu ntandaro y’ibikorwa by’umutekano mucye bikunze kugaragara muri aka gace kuko abazinyoye barangwa n’urugomo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − three =

Previous Post

Umuvugabutumwa wavuzweho cyane ubwo yakoranaga ubukwe n’umuhanzikazi bwa mbere yabivuzeho

Next Post

Man.United yifuza kuzasendereza ibyishimo mu bafana ikomeje gusitarira mu rugendo ruzayibigezaho

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Man.United yifuza kuzasendereza ibyishimo mu bafana ikomeje gusitarira mu rugendo ruzayibigezaho

Man.United yifuza kuzasendereza ibyishimo mu bafana ikomeje gusitarira mu rugendo ruzayibigezaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.