Guverinoma y’U Rwanda n’iya Zimbabwe zasinye amasezerano mu rwego rw’uburezi azatuma bamwe mu barimu b’inzobere bo mu bihugu byombi bajya kwigisha muri amwe mu mashuri yo muri ibi Bihugu.
Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukuboza 2021 hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bw’iya kure.
Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya naho Zimbabwe ikaba yari ihagarariwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Umurimo n’imibereho myiza, Paul Mavima.
Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Uwamariya Valentine yavuze ko aya masezerano aje ari izindi mbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi ku mpande z’ibihugu byombi.
Yagize ati “Aya masezerano agaragaza intambwe ikomeye mu rugendo rwo gushimangira ubutwererane n’ubufatanye hagati yu Rwanda na Zimbabwe, ndetse n’ibihugu byacu byagaragaje ko ari ngombwa kwagura ubufatanye buriho mu buryo bwihutirwa.”
Aya masezerano azatuma ibihugu byombi bihanahana abarimu bo mu mashuri mu byiciro bitandukanye haba mu mashuri abanza, ayisumbuye n’amashuri makuru na za kaminuza ndetse n’abandi bazaba bakenewe mu byiciro byihariye nko mu buvuzi.
Aya masezerano ashyizweho umukono nyuma y’amezi atatu bigarutsweho na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yahuraga n’itsinda ryari riturutse muri Zimbabwe bari bitabiriye Inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari ihuza u Rwanda na Zimbabwe aho yagaragaje ko u Rwanda rukeneye abarimu b’inzobere.
Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko Zimbabwe yafatanya n’u Rwanda ku buryo yajya yohereza abarimu baboneka bose
Nyuma y’igihe gito Perezida Kagame agaragaje iki cyifuzo, Leta ya Zimbabwe yatangaje ko yacyakiriye neza kandi ko bagiye kugikoraho kigashyiwa mu bikorwa.
Prof Paul Mavima, Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Umurimo n’Imibereho myiza y’Abaturage wa Zimbabwe wari uhagarariye Igihugu cye mu gusinya amasezerano yasinywe uyu munsi, yatangaje ko icyifuzo cya Perezida Kagame yacyakiriye neza.
Yagize ati “Iyi ni intambwe y’urugero rwiza yakwifashisha no mu zindi nzego. Dufite abaganga bajya gukora mu mahanga, dufite n’abize ubwubatsi bagiye gukora mu bice bitandukanye.”
Prof. Mavima yavuze ko igisigaye ari uko Leta ya Zimbabwe yatangira kubyaza umusaruro ayo mahirwe yo kugira abakozi bafite ubushobozi bwo gukora mu mahanga.
RADIOTV10