Bamwe mu bari mu modoka itwara abagenzi iherutse gukorera impanuka ikomeye mu Karere ka Rulindo igahitana abantu 20, bavuga ko bababajwe no kubona bamwe mu baturage babagezeho bwa mbere bari bashishikajwe no gutwara ibyabo aho kubatabara nyamara hari benshi bari bakeneye ubutabazi bwihuse.
Ni nyuma y’impanuka ikomeye yabereye mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo hafi y’ahazwi nko ku Kirenge habereye ubwo bisi ya Kompanyi itwara abagenzi ya International Express, yarengaga umuhanda ikagwa mu kabande.
Iyi mpanuka y’imodoka yari irimo abagenzi 53, yahitanye ubuzima bw’abantu 20, abandi barakomereka, barimo n’abakirwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali-CHUK.
Bamwe muri aba barokotse iyi mpanuka, babwiye ikinyamakuru cyitwa Kigali Today, ibyo banenga babonanye abaturage bo muri aka gace kabereyemo iyi mpanuka, babagezeho bwa mbere.
Jean Damascène Iranzi uvuga ko yari yavunitse akaguru n’akaboko mu buryo bukomeye, yavuze ko ubwo yiyambazaga umuntu yabonaga hafi aho ngo amutabare, yamubonyeho ibidakwiye indangagaciro Nyarwanda.
Ati “Natabaje mbwira umuntu ngo aze amfashe, aho kumfasha ankuramo itiriningi arayijyana, nari mfite igikapu hari harimo ibyangombwa byose ibyo sinzi ngo byagiye hehe.”
Uyu muturage ubu urwariye muri CHUK, avuga ko muri iriya modoka bari kumwe n’umugore wari ufite igikapu kirimo inkweto, ariko ko yatunguwe no kubona abantu baraje bajya kureba ibiri muri icyo gikapu aho gutaraba abari mu kaga.
Ati “Aho kugira ngo baze kudutabara, baje kwifatira izo nkweto, basaka n’ibikapu natwe badusaka. Abantu bameze batyo ni abo kugawa.”
Umunyekongo witwa Chadrack Kikombe na we wari muri iriya modoka aho yari yerecyeje i Goma, avuga ko ntakintu yasigaranye kuko ibyo yari afite byatwawe n’abaje kubasahura.
Ati “Ubu aha ndi nta byangombwa na bimwe mfite, na telefone ni uko, na mudasobwa yanjye ni uko yabuze.”
Iyi migirire yagaragajwe n’aba baturage, inengwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, wavuze ko ubusanzwe umuntu wiba ikintu cy’umuntu wakoze impanuka, aba akoze icyaha kinahanirwa n’amategeko.
Yagize ati “Kwiha ikintu cy’undi mu buryo nka buriya ni icyaha, noneho kugitwara ari mu bihe nka biriya nta bushobozi aba agifite, nta mbaraga aba agifite, hari n’ukubona ariko atabasha gutera induru no kwirwanaho n’utakubona washizemo umwuka. Ibyo byo rwose ni icyaha.”
Ubwo iyi mpanuka yari imaze kuba, habayeho ubufatanye bw’inzego zinyuranye zirimo Polisi y’u Rwanda, inzego z’ibanze, ndetse n’iz’ubuzima kuko iyi mpanuka yari ikomeye.
Icyo gihe kandi Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo yihanganisha imiryango y’ababuriye ababo muri iyi mpanuka, ndetse inizeza ububasha bukenewe kuri iyo miryango yatakaje abayo kimwe n’abakomereye muri iriya mpanuka.


Ivomo: Kigali Today
RADIOTV10
Birababaza kdi biteye agahinda pe 😭😭
Ubu x abatwaye ibintu byabandi bo baracyabirya???
Iyisi izabigisha kuko uwo itaratahira ubukwe iba ikimushakira imishanana 🤭🤭