Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abarokotse impanuka ikomeye yabereye Rulindo bavuze ibidakwiye bakorewe n’ababagezeho bwa mbere

radiotv10by radiotv10
20/02/2025
in MU RWANDA
2
Abarokotse impanuka ikomeye yabereye Rulindo bavuze ibidakwiye bakorewe n’ababagezeho bwa mbere
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bari mu modoka itwara abagenzi iherutse gukorera impanuka ikomeye mu Karere ka Rulindo igahitana abantu 20, bavuga ko bababajwe no kubona bamwe mu baturage babagezeho bwa mbere bari bashishikajwe no gutwara ibyabo aho kubatabara nyamara hari benshi bari bakeneye ubutabazi bwihuse.

Ni nyuma y’impanuka ikomeye yabereye mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo hafi y’ahazwi nko ku Kirenge habereye ubwo bisi ya Kompanyi itwara abagenzi ya International Express, yarengaga umuhanda ikagwa mu kabande.

Iyi mpanuka y’imodoka yari irimo abagenzi 53, yahitanye ubuzima bw’abantu 20, abandi barakomereka, barimo n’abakirwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali-CHUK.

Bamwe muri aba barokotse iyi mpanuka, babwiye ikinyamakuru cyitwa Kigali Today, ibyo banenga babonanye abaturage bo muri aka gace kabereyemo iyi mpanuka, babagezeho bwa mbere.

Jean Damascène Iranzi uvuga ko yari yavunitse akaguru n’akaboko mu buryo bukomeye, yavuze ko ubwo yiyambazaga umuntu yabonaga hafi aho ngo amutabare, yamubonyeho ibidakwiye indangagaciro Nyarwanda.

Ati “Natabaje mbwira umuntu ngo aze amfashe, aho kumfasha ankuramo itiriningi arayijyana, nari mfite igikapu hari harimo ibyangombwa byose ibyo sinzi ngo byagiye hehe.”

Uyu muturage ubu urwariye muri CHUK, avuga ko muri iriya modoka bari kumwe n’umugore wari ufite igikapu kirimo inkweto, ariko ko yatunguwe no kubona abantu baraje bajya kureba ibiri muri icyo gikapu aho gutaraba abari mu kaga.

Ati “Aho kugira ngo baze kudutabara, baje kwifatira izo nkweto, basaka n’ibikapu natwe badusaka. Abantu bameze batyo ni abo kugawa.”

Umunyekongo witwa Chadrack Kikombe na we wari muri iriya modoka aho yari yerecyeje i Goma, avuga ko ntakintu yasigaranye kuko ibyo yari afite byatwawe n’abaje kubasahura.

Ati “Ubu aha ndi nta byangombwa na bimwe mfite, na telefone ni uko, na mudasobwa yanjye ni uko yabuze.”

Iyi migirire yagaragajwe n’aba baturage, inengwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, wavuze ko ubusanzwe umuntu wiba ikintu cy’umuntu wakoze impanuka, aba akoze icyaha kinahanirwa n’amategeko.

Yagize ati “Kwiha ikintu cy’undi mu buryo nka buriya ni icyaha, noneho kugitwara ari mu bihe nka biriya nta bushobozi aba agifite, nta mbaraga aba agifite, hari n’ukubona ariko atabasha gutera induru no kwirwanaho n’utakubona washizemo umwuka. Ibyo byo rwose ni icyaha.”

Ubwo iyi mpanuka yari imaze kuba, habayeho ubufatanye bw’inzego zinyuranye zirimo Polisi y’u Rwanda, inzego z’ibanze, ndetse n’iz’ubuzima kuko iyi mpanuka yari ikomeye.

Icyo gihe kandi Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo yihanganisha imiryango y’ababuriye ababo muri iyi mpanuka, ndetse inizeza ububasha bukenewe kuri iyo miryango yatakaje abayo kimwe n’abakomereye muri iriya mpanuka.

Yari impanuka ikomeye
Bamwe mu barokotse impanuka y’i Rulindo barwariye muri CHUK

Ivomo: Kigali Today

RADIOTV10

Comments 2

  1. Mfitimana Egide says:
    11 months ago

    Birababaza kdi biteye agahinda pe 😭😭
    Ubu x abatwaye ibintu byabandi bo baracyabirya???
    Iyisi izabigisha kuko uwo itaratahira ubukwe iba ikimushakira imishanana 🤭🤭

    Reply
  2. Twahirwa says:
    11 months ago

    Kirazira kwiba

    Kwiba noneho uwakoze impanuka ni ubunyamanswa

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Hatangajwe amakuru agezweho ku cyorezo cya Ebola muri Uganda

Next Post

Menya Amakipe yageze muri 1/4 cy’icy’Amahoro n’uko azahura

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

by radiotv10
27/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Karere ka Huye baravuga ko igishanga cya Mukura cyari kibafatiye runini mu mibereho ya buri munsi,...

IZIHERUKA

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali
AMAHANGA

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya Amakipe yageze muri 1/4 cy’icy’Amahoro n’uko azahura

Menya Amakipe yageze muri 1/4 cy’icy’Amahoro n’uko azahura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.