Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abasenyewe na Sebeya ubwo ibiza byahitanaga benshi bafashe icyemezo cy’amaburakindi

radiotv10by radiotv10
16/01/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abasenyewe na Sebeya ubwo ibiza byahitanaga benshi bafashe icyemezo cy’amaburakindi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu basenyewe n’amazi y’umugezi wa Sebeya ubwo ibiza byangizaga byinshi bikanahitana benshi umwaka ushize, bafashe icyemezo cyo gusubira mu matongo kuko ubukode bishyuriwe na Leta bwarangiye.

Ni nyuma y’uko ubwishyu bw’ubukode bishyuriwe, burangiye bakabura andi mafaranga yo kwiyishyurira, nyamara bataranasaniwe, mu gihe ba nyiri inzu bari bakodesherezwe bakomeje kubasaba kubishyura.

ubwishyu basaba kuvanwa mu gihirahiro bakemererwa kubaka cyangwa bakabwirwa aho bazajya.

Ngendahimana yagize ati “Twabonye tutakomeza kugirana amakimbirane na ba nyiri inzu, uwari ufite uburyo bwo kwiyeranja yaragarutse muri iki tucyitaga igihodi, nta yandi mahitamo niyo mahitamo ya nyuma.”

Mbwirabumva Jean Claude na we ati “Mbonye batankodeshereje ndavuga nti ‘none se najya kubunga’, kubaho nabi byo ni ukubyakira ntakudi byagenda.”

Benshi muri aba baturage bakomeza basaba gukurwa mu gihirahiro bakamenya niba bazakomeza gutura muri aka gace cyangwa bazimuka.

Umwe ati “Tursaba ko twakurwa mu gihirahiro niba dushobora gutura, niba tuzanimurwa n’ubundi naho ngaho nibahatubwire,

kuko magingo aya tuvugana ntabwo turamenya icyerekezo.”

Nubwo Umunyamakuru wa RADIOTV10 yageze aha aba baturage basubiye mu matongo, ugasanga bahari, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper; we yabihakanye.

Yagize ati “Abantu barakodesherejwe, nta muntu tuzi wagarutse mu itongo n’umwe kuko aramutse yaragiyemo yaba yabikoze ku giti cye ari ugushaka kugira wenda ngo agaragaze ikindi kibazo.”

Akomeza ahakana ibivugwa n’aba baturage ko ba nyiri inzu bakodesherejwe bazibasohoyemo kuko ubukode bishyuriwe bwarangiye.

Ati “Ntabwo turi kumenya ahantu haba hari umuntu wasohotse mu nzu kuko uwishyura ni Leta kandi ntabwo twigeze tubabwira ngo gukodesherezwa byarangiye.”

Agaruka ku bijyanye n’icyifuzo cy’abo baturage cyo gukurwa mu gihirahiro bakamenya umwanzuro w’icyo bagomba gukora ngo bongere bature kimwe n’abandi Banyarwanda, uyu muyobozi yakomeje avuga ko bazakomeza gutegereza isesengura ry’abahanga n’imyanzuro bazatanga.

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 20 =

Previous Post

Dusubize amaso inyuma twibukiranye ibyaranze umubano w’u Rwanda n’u Burundi wongeye kugwamo igitotsi

Next Post

U Burayi bwagize icyo busaba u Rwanda n’u Burundi

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Burayi bwagize icyo busaba u Rwanda n’u Burundi

U Burayi bwagize icyo busaba u Rwanda n’u Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.