Bamwe mu bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu basenyewe n’amazi y’umugezi wa Sebeya ubwo ibiza byangizaga byinshi bikanahitana benshi umwaka ushize, bafashe icyemezo cyo gusubira mu matongo kuko ubukode bishyuriwe na Leta bwarangiye.
Ni nyuma y’uko ubwishyu bw’ubukode bishyuriwe, burangiye bakabura andi mafaranga yo kwiyishyurira, nyamara bataranasaniwe, mu gihe ba nyiri inzu bari bakodesherezwe bakomeje kubasaba kubishyura.
ubwishyu basaba kuvanwa mu gihirahiro bakemererwa kubaka cyangwa bakabwirwa aho bazajya.
Ngendahimana yagize ati “Twabonye tutakomeza kugirana amakimbirane na ba nyiri inzu, uwari ufite uburyo bwo kwiyeranja yaragarutse muri iki tucyitaga igihodi, nta yandi mahitamo niyo mahitamo ya nyuma.”
Mbwirabumva Jean Claude na we ati “Mbonye batankodeshereje ndavuga nti ‘none se najya kubunga’, kubaho nabi byo ni ukubyakira ntakudi byagenda.”
Benshi muri aba baturage bakomeza basaba gukurwa mu gihirahiro bakamenya niba bazakomeza gutura muri aka gace cyangwa bazimuka.
Umwe ati “Tursaba ko twakurwa mu gihirahiro niba dushobora gutura, niba tuzanimurwa n’ubundi naho ngaho nibahatubwire,
kuko magingo aya tuvugana ntabwo turamenya icyerekezo.”
Nubwo Umunyamakuru wa RADIOTV10 yageze aha aba baturage basubiye mu matongo, ugasanga bahari, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper; we yabihakanye.
Yagize ati “Abantu barakodesherejwe, nta muntu tuzi wagarutse mu itongo n’umwe kuko aramutse yaragiyemo yaba yabikoze ku giti cye ari ugushaka kugira wenda ngo agaragaze ikindi kibazo.”
Akomeza ahakana ibivugwa n’aba baturage ko ba nyiri inzu bakodesherejwe bazibasohoyemo kuko ubukode bishyuriwe bwarangiye.
Ati “Ntabwo turi kumenya ahantu haba hari umuntu wasohotse mu nzu kuko uwishyura ni Leta kandi ntabwo twigeze tubabwira ngo gukodesherezwa byarangiye.”
Agaruka ku bijyanye n’icyifuzo cy’abo baturage cyo gukurwa mu gihirahiro bakamenya umwanzuro w’icyo bagomba gukora ngo bongere bature kimwe n’abandi Banyarwanda, uyu muyobozi yakomeje avuga ko bazakomeza gutegereza isesengura ry’abahanga n’imyanzuro bazatanga.
INKURU MU MASHUSHO
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10