U Burayi bwagize icyo busaba u Rwanda n’u Burundi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wanenze icyemezo cyafashwe n’Igihugu cy’u Burundi cyo gufunga imipaka igihuza n’u Rwanda, uboneraho gusaba Ibihugu byombi kwicara bikaganira.

Byatangajwe n’Umuyobozi w’uyu Muryango w’Ubumwe bw’u Buryayi ushinzwe Ububanyi mpuzamahanga muri Afurika, Rita Laranjinha ubwo yatangizaga ibiganiro byaberereye i Bujumbura mu Burundi by’imikoranire y’u Burayi n’Ibihugu byo mu Biyaga Bigari.

Izindi Nkuru

Rita Laranjinha yavuze ko nta nyungu na nke iri mu gufunga imipaka ihuza Ibihugu by’ibituranyi nk’uko byakozwe n’u Burundi, ahubwo ko bigira ingaruka ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Yavuze ko Guverinoma z’Ibihugu byombi [u Burundi n’u Rwanda] zikwiye kugirana ibiganiro hakiri kare, kugira ngo zishake umuti w’ibibazo, bityo umubano wongere gusubira mu buryo.

Yagize ati “Turifuza ko habaho ibiganiro mu maguru mashya hagati y’u Rwanda n’u Burundi kugira ngo hashakwe umuti w’ibibazo.”

Ni inzira n’ubundi igishoboka hagati y’u Burundi n’u Rwanda, nk’uko impande zombi zabitangaje, yaba Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi, zikaba zivuga ko hakiri icyizere ko ibintu byasubira mu buryo.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, mu kiganiro aherutse kugirana na RADIOTV10, yagize ati “Icyo u Rwanda rukora ni uko ruguma aho ruhagaze ku nzira yo kuganira ku kibazo cyose cyaba gihari, ku nzira y’imishyikirano kugira ngo ibintu bumva ko biteye ikibazo bibonerwe umuti.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Amb Albert Shingiro na we aherutse kuvuga ko umubano w’iki Gihugu n’u Rwanda, umeze nk’imihindagurikire y’ibihe, kuko nubwo uyu munsi bimeze nabi ariko ejo bishobora kuzaba bimeze neza.

Yagize ati “Mu mibanire y’u burundi n’u Rwanda hari igihe imvura igwa ari nyinshi ikonona ibihingwa byinshi cyangwa ikagwa neza. Hari igihe tugera mu bihe bibi ariko nk’uko babivuga mu Kirundi nta mvura idahita. 

U Burundi bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara, ariko u Rwanda rukabihakana ndetse rugatanga na gihamya ko abarwanyi b’uyu mutwe bigeze gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda rwabashyikirije iki Gihugu.

Nubwo Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse gutangaza ko abagize umutwe wa RED Tabara bari mu Rwanda, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yo yemeje ko uyu mutwe ufite ibirindiro muri iki Gihugu cya Congo Kinshasa, ndetse ivuga ko haherutse kubaho ibiganiro byari bigamije gufasha abagize uyu mutwe gutaha mu Burundi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru