Ngororero: Uwari utwaye kuri moto ufite udupfunyika tw’urumogi 5.000 yacitse Polisi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 38 yafatiwe mu Murenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero,afite udupfunyika 5 000 tw’urumogi nyuma y’uko Polisi ihagaritse moto byakekwaga ko itwaye ugiye gukwirakwiza ibi biyobyabwenge, mu gihe uwari uyitwaye yahise ayikubita ikibatsi agacika.

Aba bantu bafashwe hirya y’ejo hashize ku Cyumweru tariki 14 Mutarama 2024, nyuma y’uko abaturage bo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, bahaye amakuru abapolisi.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko nyuma y’uko Polisi ihawe amakuru, abapolisi bagiye gutegereza iyo moto kugira ngo ifatwe.

Yagize ati “Abaturage bamaze kuduha amakuru yizewe y’aho iyo moto igiye kunyura, abapolisi bahise bajya mu muhanda bayitegerereza mu Kagari ka Rususa ko mu Murenge wa Ngororero, ari naho baje kuyifatira mu gihe cya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).”

SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abapolisi bakimara guhagarika iyi moto, bahise batangira gusaka igikapu cyari gifitwe n’uwari utwaweho.

Ati “Nibwo uwari utwaye moto yahise ayikubita ikibatsi aracika, mugenzi we w’imyaka 38 y’amavuko, bamusangana udupfunyika 5 000 yahise yiyemerera ko ari urwe, kandi ko asanzwe akorana n’uriya mumotari bahurira mu Karere ka Rubavu, akamufasha kurushyira abakiriya be mu Karere ka Muhanga no mu Mujyi wa Kigali.”

Polisi y’u Rwanda yaboneyeho gushimira abaturage ku ruhare bakomeje kugira mu gukumira ibyaha nk’ibi, batanga amakuru atuma hafatwa ababa babikora muri ubu buryo.

Ati “Ni na yo mpamvu dushima abaturage batanze amakuru kuko barengeye abantu benshi bari kuzanywa turiya dupfunyika 5 000 tw’urumogi rukabagiraho ingaruka ndetse zikagera no ku bandi badafite aho bahuriye narwo.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru