Abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro, bagabye igitero mu kirombe cy’Abashinwa mu burasirazuba bushyira amajyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyasize gihitanye abantu umunani biganjemo Abashinwa.
Abantu batandatu bakomoka mu Bushinwa n’abandi babiri bakomoka muri Congo, bose bakoraga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bahitanywe n’iki gitero.
U Bushinwa bwamaganye iki gitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana, muri Teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri, ikungahaye ku mabuye y’agaciro ya zahabu.
Icyakora umuyobozi w’iyi Ntara, Ruphin Mapela, yavuze ko iki gitero cyagabwe n’abarwanyi biyitirira ishyirahamwe ry’abiyita ko bashaka guteza imbere Congo (CODECO), rigizwe ahanini n’abo mu bwoko bw’Abalendu.
Ubushakashatsi bw’ikigo cyiga kikanakora ubushakashatsi ku bikorwa by’iterabwoba kizwi nka African Center for the Study and Research on Terrorism, kigaragaza ko mu myaka ine itambutse, uyu mutwe wa CODECO wo wonyine wahitanye abaturage b’abasivili 1 800, mu gihe abasaga 500 bakomerekeye mu bitero wagiye ubagabaho mu bihe bitandukanye.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10