Abasifuzi bakubiswe akanyafu na FERWAFA bamwe bajuriye bati “Ntiwahanwa utabanje kwihanangirizwa”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abasifuzi Simba Honore na Gakire Patrick [Mazembe] bajuririye ibihano bahawe kubera kwitwara nabi ku mikino baheruka gusifura, bavuga ko impamvu bajuriye ari uko barengana ndetse ko bafatiwe ibihano batarabanje no kwihanangirizwa.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’, ryatangaje ko ryahannye abasifuzi bane kubera imisifurire itaragenze neza mu mikino bayoboye.

Izindi Nkuru

Abahanwe ni; Gakire Patrick, Kwizera Fils, Simba Honore na Ugirashebuja Ibrahim, bakaba biyongeraga ku bandi 5 n’abakomiseri 2 bari bari mu bihano.

Gakire Patrick uzwi nka Mazembe, umusifuzi wo ku ruhande wasifuye umukino wa Mukura na Marines w’ikirarane cy’umunsi wa 3, uyu musifuzi yaje kwanga igitego cya Mukura cyatsinzwe na Opoku avuga ko habayemo kurarira, akaba yahagaritswe amezi 3.

Simba Honore we yahaniwe amakosa yakoze ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukuboza ku mukino wahuje Musanze FC na Police FC i Musanze, uyu na we yaje kwanga igitego cya Police FC cyatsinzwe ku munota wa 90 na Hakizimana Muhadjiri avuga ko yaraririye. Yahanwe amezi 3.

Mu ibaruwa aba basifuzi banditse bavuze ko nubwo banze ibyo bitego ari ukwibeshya nk’abantu, bakaba babwiye umuyobozi wa komisiyo y’ubujurire ko nta na rimwe bigeze bihanangirizwa, bakaba bavuga ko basanzwe bitwara neza ndetse no mu mikino 7 itambutse bafite amanota meza.

Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa akaba yemeje ko aba basifuzi bajuriye koko, yagize ati “Ni byo barajuriye rwose nk’uko ubivuze.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru