Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasirikare 1.160 barimo Gen. J.Bosco Kazura wabaye Umugaba Mukuru wa RDF bagiye mu kiruhuko

radiotv10by radiotv10
31/08/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Abasirikare 1.160 barimo Gen. J.Bosco Kazura wabaye Umugaba Mukuru wa RDF bagiye mu kiruhuko
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare 1 167 barimo abo ku rwego rw’Abajenerali batanu barimo na General Jean Bosco Kazura wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, bagiye mu kirihuko cy’izabukuru.

Byatangajwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024, nyuma yuko hanabaye umuhango wo kubasezezerera wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama.

Ni itangazo rivuga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF yemeje ijyanwa ryo mu kiruhuko cy’izabukuru ku Bajenerali bakurikira:…”

Mu basezerewe, harimo General Jean Bosco Kazura wagize imyanya mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, nko kuba yarabaye Umugaba Mukuru wazo kuva muri 2019 kugeza muri 2023 ubwo yasimbuzwaga General Mubarakh Muganga ari na we Mugaba Mukuru wa RDF ubu.

Muri aba basirikare 1 167 basezerewe kandi, harimo abandi bane bo ku rwego rw’Abajenerali, barimo Brig Gen John Bagabo, Brig Gen John Bosco Rutikanga, Brig Gen Johnson Hodali, na Brig Gen Firmin Bayingana.

Iri tangazo ry’Ubuyobozi Bukuru bwa RDF, rikomeza rivuga kandi ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaneme isezererwa ry’abofisiye bakuru 170 ndetse n’abandi 992 bafite andi mapeti.”

Umuhango wo gusezerera aba basirikare, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, wari uhagarariye Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Perezida Paul Kagame.

Wanitabiriwe kandi n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda, barimo Umugaba Mukuru wazo, General Mubarakh Muganda, n’Abagaba Bakuru b’ingabo zirimo izirwanira mu Kirere, izirwanira ku Butaka ndetse n’uw’Ingabo zishinzwe Ubuvuzi, kimwe n’abandi basirikare bakuru b’Abajenerali.

Juvenal Marizamunda yashimiye Abajenerali n’abandi bofisiye bakuru ku bw’uruhare bagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yariho ikorerwa Abatutsi, ndetse n’uruhare bagize mu iterambere u Rwanda rugezeho.

Yagize ati “Ndabifuriza kuzakomeza kurangwa n’umuhate mwakomeje kugaragaza muri iyi myaka yose. Abasirikare ba RDF bakiri bato babigiyeho byinshi, kandi ndizera ko muzakomeza gutanga umusanzu mu kurinda Igihugu cyacu.”

Brig Gen John Bagabo, wavuze mu izina rya bagenzi be bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimiye Perezida Paul Kagame akaba Umugaba w’Ikirenga wa RDF ku bw’imiyoborere ye yakomeje kubabera urumuri mu myaka yose bamaze bakorera Igihugu ndetse no mu gihe cy’Urugamba rwo kubohora Igihugu.

Ati “Aya mahame azakomeza kuba muri twe kandi azakomeza kutuyobora. Nk’uko turi kujya mu basezerewe, dutewe ishema n’umuhango wo kudusezerera mu cyubahiro. Turifuza ko abayobozi bari hano bazatugereza ubutumwa bwacu ku Mugaba w’Ikirenga, ko tumusezeranya ko tuzakomeza kugira umuhate mu gukorera no kurinda ibyagezweho twarwaniye mu myaka yose yatambutse.”

Brig Gen John Bagabo yavuze kandi ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko bazakomeza gutanga umusanzu mu bikorwa bya RDF igihe cyose bazahabwa inshingano kimwe n’ubutumwa bashobora kuzoherezwamo.

 

Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda wari uhagarariye Umugaba w’Ikirenga yageneye ubutumwa abasezerewe
Umuhango wanitabiriwe na bamwe mu bo mu muryango w’abasezerewe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 3 =

Previous Post

Ubutumwa bw’umunyamakuru Anita Pendo nyuma yo gusezera igitangazamakuru yari amazeho imyaka 10

Next Post

Hakuweho urujijo ku bavuga ko amatora y’Abasenteri b’u Rwanda asa nk’ayarangiye

Related Posts

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

by radiotv10
30/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka...

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na...

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’amazi riri kugaragara muri iyi minsi, cyatewe n’igabanuka ry’ayo mu mugezi wa Nyabarongo...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hakuweho urujijo ku bavuga ko amatora y’Abasenteri b’u Rwanda asa nk’ayarangiye

Hakuweho urujijo ku bavuga ko amatora y’Abasenteri b’u Rwanda asa nk'ayarangiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.