Tuesday, September 10, 2024

Abasirikare 1.160 barimo Gen. J.Bosco Kazura wabaye Umugaba Mukuru wa RDF bagiye mu kiruhuko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abasirikare 1 167 barimo abo ku rwego rw’Abajenerali batanu barimo na General Jean Bosco Kazura wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, bagiye mu kirihuko cy’izabukuru.

Byatangajwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024, nyuma yuko hanabaye umuhango wo kubasezezerera wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama.

Ni itangazo rivuga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF yemeje ijyanwa ryo mu kiruhuko cy’izabukuru ku Bajenerali bakurikira:…”

Mu basezerewe, harimo General Jean Bosco Kazura wagize imyanya mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, nko kuba yarabaye Umugaba Mukuru wazo kuva muri 2019 kugeza muri 2023 ubwo yasimbuzwaga General Mubarakh Muganga ari na we Mugaba Mukuru wa RDF ubu.

Muri aba basirikare 1 167 basezerewe kandi, harimo abandi bane bo ku rwego rw’Abajenerali, barimo Brig Gen John Bagabo, Brig Gen John Bosco Rutikanga, Brig Gen Johnson Hodali, na Brig Gen Firmin Bayingana.

Iri tangazo ry’Ubuyobozi Bukuru bwa RDF, rikomeza rivuga kandi ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaneme isezererwa ry’abofisiye bakuru 170 ndetse n’abandi 992 bafite andi mapeti.”

Umuhango wo gusezerera aba basirikare, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, wari uhagarariye Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Perezida Paul Kagame.

Wanitabiriwe kandi n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda, barimo Umugaba Mukuru wazo, General Mubarakh Muganda, n’Abagaba Bakuru b’ingabo zirimo izirwanira mu Kirere, izirwanira ku Butaka ndetse n’uw’Ingabo zishinzwe Ubuvuzi, kimwe n’abandi basirikare bakuru b’Abajenerali.

Juvenal Marizamunda yashimiye Abajenerali n’abandi bofisiye bakuru ku bw’uruhare bagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yariho ikorerwa Abatutsi, ndetse n’uruhare bagize mu iterambere u Rwanda rugezeho.

Yagize ati “Ndabifuriza kuzakomeza kurangwa n’umuhate mwakomeje kugaragaza muri iyi myaka yose. Abasirikare ba RDF bakiri bato babigiyeho byinshi, kandi ndizera ko muzakomeza gutanga umusanzu mu kurinda Igihugu cyacu.”

Brig Gen John Bagabo, wavuze mu izina rya bagenzi be bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimiye Perezida Paul Kagame akaba Umugaba w’Ikirenga wa RDF ku bw’imiyoborere ye yakomeje kubabera urumuri mu myaka yose bamaze bakorera Igihugu ndetse no mu gihe cy’Urugamba rwo kubohora Igihugu.

Ati “Aya mahame azakomeza kuba muri twe kandi azakomeza kutuyobora. Nk’uko turi kujya mu basezerewe, dutewe ishema n’umuhango wo kudusezerera mu cyubahiro. Turifuza ko abayobozi bari hano bazatugereza ubutumwa bwacu ku Mugaba w’Ikirenga, ko tumusezeranya ko tuzakomeza kugira umuhate mu gukorera no kurinda ibyagezweho twarwaniye mu myaka yose yatambutse.”

Brig Gen John Bagabo yavuze kandi ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko bazakomeza gutanga umusanzu mu bikorwa bya RDF igihe cyose bazahabwa inshingano kimwe n’ubutumwa bashobora kuzoherezwamo.

 

Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda wari uhagarariye Umugaba w’Ikirenga yageneye ubutumwa abasezerewe
Umuhango wanitabiriwe na bamwe mu bo mu muryango w’abasezerewe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts