Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasirikare ba FARDC bafashwe mpiri na M23 bashimangiye ko bari gukorana na FDLR

radiotv10by radiotv10
09/06/2022
in MU RWANDA
0
Abasirikare ba FARDC bafashwe mpiri na M23 bashimangiye ko bari gukorana na FDLR
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 uri mu mirwano n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), werekanye bamwe mu basirikare b’Igihugu wafashe mpiri, bemeza ko muri iyi mirwano bari gufatanya na FDLR.

Mu mashusho ari ku mbuga nkoranyambaga ya M23, agaragaza aba basirikare ba FARDC bafashwe mpiri na M23 bicaye hasi, baganirizwa n’umwe mu barwanyi ba M23.

Uwo muri M23 uba ari kubavugisha bigaragara ko bisanzuranyeho, ababaza niba bazi imitwe iri gufasha FARDC muri iyi mirwano, bakavuga ko ari myinshi irimo na FDLR.

Aba basirikare bumvikana biyasira, banenga iyi mirwano yo kurwanya M23 kandi ari abavandimwe babo, bavuga ko banenga igisirikare cyabo.

FARDC imaze iminsi iri mu mirwano na M23 aho yiyambaje MONUSCO ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo uyu wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda, ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga uyu mutwe wa M23 mu gihe uyu mutwe wo uvuga ko nta bufasha ihabwa na RDF.

Imirwano ya FARDC na M23, yongeye kubura muri iki cyumweru mu gihe hari hashize icyumweru habonetse agahenge.

Yaba FARDC na M23, buri ruhande rushinja urundi gushotorana aho FARDC yavuze ko M23 ari yo yabanje kuyigabaho igitera, uyu mutwe na wo ukavuga ko iki igisirikare cya Congo gifatanyije na MONUSCO ari bo bawugabyeho igitero mu birindiro byawo, rugahita rwongera kwambikana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 5 =

Previous Post

Muchoma wakuriye mu buzima bushaririye ubu utunze za Miliyoni ageze ku ivuko abonana n’uwo yakundaga

Next Post

Bwa mbere ibikomoka kuri Peteroli byageze mu 1.500Frw…Impamvu byazamutseho amafaranga menshi bitagezeho mbere

Related Posts

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukekwaho kwica uwari umukoresha we mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yarangiza akamuzingazingira mu...

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere ibikomoka kuri Peteroli byageze mu 1.500Frw…Impamvu byazamutseho amafaranga menshi bitagezeho mbere

Bwa mbere ibikomoka kuri Peteroli byageze mu 1.500Frw…Impamvu byazamutseho amafaranga menshi bitagezeho mbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.