• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, June 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasirikare barimo ufite ipeti rikomeye mu Burundi  baguye mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba zitaramenyekana

radiotv10by radiotv10
12/10/2021
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Mu imurika ryakoranyije Ibihugu bya EAC u Rwanda rwerekanye ko ari igicumbi cy’Ubukerarugendo

Abasirikare barimo ufite ipeti rikomeye mu Burundi  baguye mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba zitaramenyekana

Share on FacebookShare on Twitter

Lieutenant Colonel Nkurunziza Jean Marie wari asanzwe ayobora brigade ya 110 mu ngabo z’u Burundi ishinzwe kujya gutabara aho rukomeye, ari mu basirikare baguye mu mirwano yahuje ingabo z’Igihugu n’inyeshyamba zitaramenyekana mu Komini Bukeye.

 

Iyi burigade ya 110 yari iyobowe na Lieutenant Colonel Nkurunziza Jean Marie, yari ishinzwe kujya gutabara ikaba iri muri komini Bugarama mu ntara ya Muramvya.

 

Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko Lieutenant Colonel Nkurunziza Jean Marie yapfanye na Kaporali Ndayitwayeko Fidèle wari ushinzwe kumurinda mu gihe hari n’abandi basirikare bahasize ubuzima.

 

 

Baguye mu mirwano yabaye kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021, muri komini Bukeye, mu Ntara ya Muramvya.

 

 

 

Ahabereye iriya mirwano hasanzwe hari umupaka n’ishyamba rya Kibira, rivugwamo kuba ririmo ibirindiro by’inyeshyamba zitandukanye zirimo n’izikunze guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

 

Ubwo Lieutenant Colonel Nkurunziza Jean Marie yari akimara kuraswa, yahise ajyanwa ku bitaro bya Giko biri muri komine Bukeye ariko aza kuhagwa mu gihe uriya wamurindaga we yahise apfa akimara kuraswa.

 

Gusa ngo inyeshyamba zakozanyijeho n’ingabo z’u Burundi muri kiriya gitero cyahitanye umusirikare ukomeye, ntiziramenyekana.

 

 

Hari amakuru avuga ko muri iriya mirwano haguyemo abasirikare benshi b’igihugu ndetse n’abarwanyi b’inyeshyamba gusa Igisirikare cy’u Burundi ntacyo kiravuga kuri iriya mirwano.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 9 =

Previous Post

Mu imurika ryakoranyije Ibihugu bya EAC u Rwanda rwerekanye ko ari igicumbi cy’Ubukerarugendo

Next Post

Ihere ijisho Umunya-Brazil utegerejwe muri Rayon Sports ugera mu Rwanda kuri uyu wa gatatu

Related Posts

Ikibazo cy’umuyobozi w’ishuri utekesha abanyeshuri cyatangiye gukurikiranwa

Ikibazo cy’umuyobozi w’ishuri utekesha abanyeshuri cyatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
25/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangiye gukurikirana ikibazo cy’Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Kigali mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza,...

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe ibyavuye mu biganiro byongeye guhuza u Rwanda na Congo

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe ibyavuye mu biganiro byongeye guhuza u Rwanda na Congo

by radiotv10
25/06/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zahuriye i London mu Bwongereza mu nama yanitabiriwe n'Ibihugu by'ibihuza, aho...

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yishimiye amateka yakozwe n’ikipe ya Afurika y’Epfo mu Gikombe cy’Isi

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yishimiye amateka yakozwe n’ikipe ya Afurika y’Epfo mu Gikombe cy’Isi

by radiotv10
25/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olvier Nduhungirehe yishimiye kuba Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo ‘Bafana Bafana’ yageze mu kindi cyiciro...

Key elements of what Rwanda and DRC agreed in talks that bring them together again

Key elements of what Rwanda and DRC agreed in talks that bring them together again

by radiotv10
25/06/2026
0

The Governments of Rwanda and the DRC met in London in talks attended by mediating countries, where both sides agreed...

Inzego n’ibigo byagaraweho gukoresha nabi umutungo wa Leta mu Rwanda biratangira kubitangaho ibisobanuro mu ruhame

Inzego n’ibigo byagaraweho gukoresha nabi umutungo wa Leta mu Rwanda biratangira kubitangaho ibisobanuro mu ruhame

by radiotv10
25/06/2026
0

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) iratangira kubariza mu ruhame inzego n’ibigo 76 ku...

Next Post
Ihere ijisho Umunya-Brazil utegerejwe muri Rayon Sports ugera mu Rwanda kuri uyu wa gatatu

Ihere ijisho Umunya-Brazil utegerejwe muri Rayon Sports ugera mu Rwanda kuri uyu wa gatatu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Ikibazo cy’umuyobozi w’ishuri utekesha abanyeshuri cyatangiye gukurikiranwa

Abarwanyi ba Twirwaneho ikorana na AFC/M23 bemeje ko bahaye isomo abasirikare b’u Burundi na FARDC

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe ibyavuye mu biganiro byongeye guhuza u Rwanda na Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.