Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasirikare b’u Rwanda basoje imyitozo y’injyanamuntu y’Ibihugu 23 yatanzwe n’igisirikare cya America

radiotv10by radiotv10
08/03/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Abasirikare b’u Rwanda basoje imyitozo y’injyanamuntu y’Ibihugu 23 yatanzwe n’igisirikare cya America
Share on FacebookShare on Twitter

Imyitozo ya gisirikare yiswe Justified Accord24 yaberaga muri Kenya yahuriyemo Ibihugu 23 birimo u Rwanda, yatangwaga n’Isirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America, yasojwe nyuma y’ibyumweru bibiri.

Iyi myitozo yatangiye tariki 25 Gashyantare 2024, yasojwe kuri uyu wa Kane tariki Indwi Werurwe, aho yaberaga mu Kigo cya NANYUKI-Basic Counter Insurgency, Terrorism, and Stability Operations (CITSO) muri Kenya.

Iyi myitozo ngarukamwaka ihuriramo Ingabo z’Ibihugu bitandukanye, yateguwe n’Itsinda rya gisirikare rizwi nka (SETAF-AF/ US Army Southern European Task Force Africa) rihuriweho n’icya Leta Zunze Ubumwe za America, Itsinda ry’Igisirikare cy’Amajyepfo y’Uburayi ndetse n’irya Afurika.

Ambasaderi Robert Scott, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ibikorwa bihuriweho n’abasivile n’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America, ushinzwe Afurika, wayoboye umuhango wo gusoza iyi myitozo, yashimiye abayitabiriye ku muhate bagaragaje.

Yabasabye kuzakoresha neza ubumenyi n’imyitozo bahawe mu gutanga umusanzu mu bikorwa by’amahoro n’umutekano ku Mugabane wa Afurika.

Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Kenya, Major General David Tarus yashimye ubufatanye bwagaragajwe n’Ingabo z’Ibihugu bitandukanye nubwo zifite byinshi zidahuje, nk’ururimi, ubunararibonye ndetse n’aho bakorera, ariko ko bagaragaje gukorera hamwe, kugeza basoje iyi myitozo.

Yavuze ko uku gushyira hamwe, bakarenga izo mbogamizi zari zihari, bishimangira intego y’iyi myitozo, yo kuba biteguye gukorana mu nshingano zo kurinda umutekano.

Muri iyi myitozo, abayitabiriye bibanze ku bikorwa binyuranye, byo gucunga amahoro n’umutekano, birimo iby’imbaraga za gisirikare, ibya Polisi ndetse n’iby’Abasivile.

Ingabo z’u Rwanda zagaragaje ubuhanga muri iyi myitozo imaze ibyumweru bibiri

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 2 =

Previous Post

Igisubizo cya Minisiteri y’Ubucuruzi ku nyungu y’Isoko Nyafurika u Rwanda rumazemo imyaka 3

Next Post

Ibivugwa ku bakinnyi b’imwe mu makipe akomeye bamaze amezi 5 batazi uko umushahara usa

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibivugwa ku bakinnyi b’imwe mu makipe akomeye bamaze amezi 5 batazi uko umushahara usa

Ibivugwa ku bakinnyi b'imwe mu makipe akomeye bamaze amezi 5 batazi uko umushahara usa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.