Ubuyobozi bw’Umuryango Urunana Development Communication (Urunana DC) bwasabye abakunzi b’ikinamico Urunana n’itangazamakuru kutitiranye ubuzima bwa nyakwigendera Nyirabagande Drocelle Fridaus ndetse n’ubw’umuryango we n’ubuzima bwa Languida uvugwa muri iyi kinamico.
Bikubiye mu itangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’uyu muryango kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2026 nyuma y’iminsi ine umwe mu bakinnyi bakinaga muri iyi kinamico nka Langwida yitabye Imana, aho yatabarutse ku Cyumweru tariki 07 Kamena.
Uyu muryango ubuga ko “Uyu mubyeyi watabarutse ubusanzwe yari umwe mu bakinnyi b’ikinamico Urunana aho yakinaga yitwa LANGWIDA.”
Muri iri tangazo, Umuryango Urunana DC uvuga ko “uboneyeho kandi kumenyesha abakunzi b’ibiganiro byawo ndetse n’itangazamakuru ko uwatabarutse, amazina ye ari Nyirabagande Drocelle Fridaus atari Langwida uvugwa mu ikinamico Urunana.”
Ugakomeza ugira uti “Ubusanzwe, ubuzima bw’uvugwa mu ikinamico (Character) buba butandukanye n’ubuzima busanzwe bw’ukina muri iyo kinamico (actor/actress).”
Uyu muryango uvuga ko ku bw’iyi mpamvu, nta muntu ukwiye kwitiranya ubuzima bwite bw’umukinamico ndetse n’ubwo akina muri iyi kinamico.
Uti “Tukaba dusaba abakunzi b’ikinamico Urunana ndetse n’itangazamakuru muri rusange kutitiranya ubuzima bwa
nyakwigendera Nyirabagande Drocelle Fridaus ndetse n’ubw’umuryango we n’ubuzima bwa Languida uvugwa muri iyo kinamico yitwa Urunana.”
Ubuyobozi bw’uyu muryango, abakozi bawe ndetse n’abakinnyi b’ikinamico Urunana, baboneyeho gukomeza kwihanganisha umuryango n’inshuti za nyakwigendera Nyirabagande Drocelle Fridaus muri ibi bihe bikomeye byo kubura uwabo bakundaga.


RADIOTV10





