Abatemberera mu Kagera bazajya babasha kuyirebera hejuru mu gisa n’indege y’umwuka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere RDB kiratangaza ko mu Rwanda hatangijwe uburyo bwo kureba ibyiza bitatse u Rwanda hifashishijwe igikoresho kimeze nk’indege kizwi nka Hot Air Balloon kiba kirimo umwuka cyogoga mu kirere.

Ubu buryo bwatangijwe ku bufatanye bwa RDB n’ikigo Royal Balloon Rwanda aho buzajya bwifashishwa na ba mukerarugendo batemberera muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Izindi Nkuru

RDB itangaza ko iyi Hot Air Balloon isanzwe iba irimo umwuka igatembera mu kirere, izajya ibasha gutwara abantu bari hagati ya bane na batandatu ikabasha kuzamuka mu butumburuke buri hagati ya Metero 100 na Metero 1 000.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yatangaje ko bishimiye gukorana n’iki kigo cya Royal Balloon Rwanda muri ubu buryo buzarusha gutuma abasura u Rwanda barushaho kunogerwa.

Ati “Twiyemeje gukomeza kubaka ubufatanye bushya no korohereza ishoramari mu rwego rw’ubukerarugendo kugira ngo tubashe guhaza ibyifuzo by’abadusura ari na ko bitanga umusanzu urambye mu kubungabunga ibidukikije.”

Atilla Turkmen uyobora ikigo Royal Balloon mu Rwanda, yavuze ko ubu buryo buri bwa Hot Air Balloon buzongera umusaruro wavaga mu Bukerarugendo ku buryo bizagirira n’akamaro abaturiye ibi bikorwa by’ubukerarugendo.

Yagize ati “Twizeye ko mu gutangiza iki gikorwa gishya cy’ubukerarugendo, tuzunganira imbaraga zishyirwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kandi bigateza imbere urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.”

Ubu buryo bwa Hot Air Balloon busanzwe bukoreshwa mu bihugu byakataje mu bukerarugendo aho bufasha ba mukerarugendo kwihera ijisho inyamaswa n’ibindi bikorwa nyaburanga biba biri muri za Pariki.

Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Akagera, Ladis Ndahiriwe avuga ko iyi Hot Air Balloon izatuma abasura iyi Pariki barushaho kuyishimira no kureba ubwiza bwayo n’imirambi yayo kandi bikazagira uruhare mu gukomeza kubungabunga iyi pariki.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru