- Niba nta mitungo afite iby’abaregeye indishyi bizaba birangiye
- Imbabazi za Perezida ntizihanagura ibyaha
Umuhanga mu by’amategeko, avuga ko nubwo Paul Rusesabagina yarekuwe ku bw’imbabazi za Perezida Paul Kagame, bitazaburizamo ibindi byemezo byafatiwe Rusesabagina. Ati “imbabazi ntabwo zikuraho indishyi, nta n’ubwo zigira umuntu umwere, arakomeza akitwa umunyacyaha.”
Umunyamategeko Me Kayitana Evode usanzwe ari umwarimu w’amategeko muri kaminuza akaba anunganira abantu mu nkiko, yatangaje ibi nyuma yuko Paul Rusesabagina arekuwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Me Evode avuga ko imbabazi za Perezida wa Repubulika azitanga mu nyungu rusange kandi ko zishobora gutangwa ku byaha ibyo ari byo byose.
Ati “Inyungu rusange rero burya ni ingingo nini cyane, irebana na Politiki, umutekano w’Igihugu, ibintu byose Perezida wa Repubulika ashobora kubona yuko bishobora kubangamira Igihugu mu gihe uwo muntu ashobora kumufunga, ariko ntabwo ibyo bibangamira inyungu z’abakorewe ibyaha byo kuregera indishyi.
Ntabwo imbabazi za Perezida zikuraho uburenganzira bw’abakoreye ibyaha kubona indishyi z’akababaro, ubwo rero abaziregeye banazitsindiye bo bazakomeza bazikurikirane.”
Uyu munyamategeko avuga ko niba Paul Rusesabagina afite imitungo, izakomeza gukurikiranwa n’Abahesha b’Inkiko kugira ngo abatsindiye indishyi z’akababaro, bishyurwe.
Me Evove Kayitana yakomeje agira ati “Cyangwa bagire [abatsindiye indishyi] ukuntu bahura na Rusesabagina bemeranye uburyo abo bantu bazishyurwa.”
Uyu munyamategeko uvuga ko nta rundi rubanza ruzabaho kuri izo ndishyi, kuko urwo baziregeyemo rwarangiye mu buryo bwa burundu.
Ati “Kandi inkiko zarazibageneye ahubwo igisigaye ni uburyo Rusesabagina yishyura ku bushake cyangwa ku ngufu. Ibyo bikorwa n’Abahesha b’Inkiko kuko icyemezo cy’Urukiko kirahari giteganya izo ndishyi. Bafatira imitungo yawe, iyo nta mitungo ufite ubwo biba birangiye baba bihombeye.”
Imbabazi za Perezida ntiziguhanaguraho ibyaha
Me Evode Kayitana avuga kandi ko kuba Rusesabagina yahawe imbabazi, adashobora kugera hanze ngo ashinge ijosi avuge ko atariha indishyi yaciwe, ashingiye kuri izi mbabazi zatumye afungurwa.
Ati “Imbabazi za Perezida wa Repubulika ntabwo zivuga ko ibyo wakoze atari ibyaha, haba hari impamvu zituma uva muri Gereza ariko ibyo wakoze birakomeza bikitwa ibyaha n’abangirijwe bagakomeza kugira uburenganzira bwo gusaba indishyi zabo.”
Paul Rusesabagina waburanishijwe yarikuye mu rubanza yaba mu rwa mbere ndetse n’urw’ubujurire, ubwo yari akirurimo yakunze kumvikana avuga ko atari Umunyarwanda kuko afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi ndetse akagira n’uburenganzira bwo gutura muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Hari n’abakeka ko ashobora kurekurwa agahita asubira muri iki Gihugu cyanakunze kotsa igitutu u Rwanda kirusaba kumurekura.
Me Evode ukomeza kugaruka ku batsindiye indishyi, avuga ko niba imbabazi yahawe zirimo no kuba yahita asubira muri America, na byo bidashobora gutuma abagomba kwishyurwa, badahabwa uburenganzira bwabo.
Ati “Abakurikirana ubwo bakurikirana imitungo ye iri mu Rwanda, kuko ashobora kuba afite amazu cyangwa ubutaka bakabikurikirana bakabifatira bakabigurisha, cyangwa se bagakurikirana imitungo ye iri muri America.”
Gusa gukurikirana iyi mitungo yo muri America bisaba ko habaho gukorana n’abahesha b’Inkiko bo muri kiriya Gihugu, ku buryo icyemezo cy’Urukiko cyajyanwa muri America kikaba cyaterwaho kasha mpuruza n’inkiko zaho, ubundi hagashakwa indishyi zihabwa abazitsindiye.
Icyakora ngo biterwa n’uko amategeko yo muri America yaba ateye niba koko ateganya indishyi ku byaha byahamijwe Paul Rusesabagina ndetse n’ubwoko bw’izi ndishyi zemejwe n’inkiko zo mu Rwanda, bukaba buri mu buteganywa n’inkiko zo muri America.
RADIOTV10