Harry Kane yaciye agahigo, Saka yerekana ko atari mwiza muri Arsenal gusa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Umugabane w’u Burayi (Euro2024), ikipe y’u Bwongereza yatsinze iya Ukraine ibitego 2-0, birimo icyatsinzwe na Harry Kane wahise aca agahigo ko kuba ari we umaze gutsindira u Bwongereza ibitego byinshi, ndetse n’icya Bukayo Saka.

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, watangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rw’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongere bakunze kwita ‘The Three Lions’, yari ifite umurindi w’abafana bayo bari babukeyere kuri Wembley Stadium yakira abantu ibihumbo 90.

Izindi Nkuru

U Bwongereza bwafunguye amazamu hakiri kare binyuze kuri Kapiteni wabwo Hary Kane watsinze igitego cyabonetse ku munota wa 37’ w’umukino ku mupira yari ahawe na Bukayo Saka, ukinira Arsenal.

Kuri Harry Kane yatsindaga igitego cya 55, mu ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza bimugira umukinnyi umaze kuyitsindira ibitego byinshi mu mateka yayo, ndetse umukino ujya gutangira akaba yari yahawe Igihembo cya ‘Golden Boot’ gihabwa umukinnyi watsinze ibitego byinshi.

Ni agahigo kuri gafitwe na Wayne Rooney, wakiniye amakipe nka Everton na Manchester United yagiriyemo ibihe byiza, nk’umukinnyi dore ko yatwaranye na yo ibikombe byinshi bitandukanye.

Bukayo Saka w’Imyaka 21, yaje gushimangira iyi ntsinzi ubwo yatsindaga igitego cya kabiri cyabonetse ku munota wa 40’ w’igice cya mbere, ku mupira yari ahawe na Jardon Hendreson ukinira Liverppol, ndetse n’iminota 45’ ya mbere irangira u Bwongereza bufite ibitego 2-0 Ukraine.

U Bwongereza n’Umutoza wabwo Gareth Southgate bakomeza intego yabo yo kwitwara neze mu rugendo rwo gushaka itike y’Imikino ya Euro.

Kugeze ubu u Bwongereza buyoboye itsinda rya Gatatu, n’amanota 6 nyuma yo kwitwara neza mu mukino wa mbere igatsinda Abataliyani.

Annet KAMUKAMA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru