Friday, July 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

MTN ifitiye inkuru nziza Abanyarwanda bifuza gutunga Smartphone zigezweho za Interineti inyaruka

radiotv10by radiotv10
25/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
2
MTN ifitiye inkuru nziza Abanyarwanda bifuza gutunga Smartphone zigezweho za Interineti inyaruka
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete y’itumanaho n’ikoranabuhanga, MTN Rwanda ikomeje gushyira igorora Abanyarwanda bifuza gutunga telefone zigezweho kandi ku giciro gihendutse, aho ubu ku bufatanye na ITEL Rwanda bazanye telefone ya ITEL A60 mu rwego rwo gutuma serivisi interineti inyaruka ya 4G, igera kuri bose.

Ni muri gahunda yamuritswe ku mugaragaro mu cyumweru twaraye dusoje ku ya 24 Werurwe 2023, aho ibi byose bigamije gukomeza kugeza kuri benshi ibikoresho bya interineti ya 4G, bityo Abanyarwanda bakarushaho gukomeza gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Iyi telefone ya ITEL A60 izajya igurishirizwa ku maduka yose ya MTN Rwanda ndetse n’amaduka ya ITEL Rwanda ku giciro gito, kuko izajya igura ibihumbi 75 Frw gusa.

Gutangiza iyi gahunda ya telefone ikoresha 4G bishimangira intego ya MTN Rwanda yo gukomeza gutuma Abanyarwanda barushaho kwinjira mu Isi y’ikoranabuhanga rigezweho kandi ryorohereza benshi imibereho kandi ku giciro gihendutse.

Iyi telefone ya ITEL A60 kandi ifite ububiko bwa Gigabytes 32 ndetse na internal memory ya Gigabytes 2, ikaba ifite na screen yagutse ya inches 6.6 kandi igaragaza amashusho yo ku rwego rwo hejuru ya HD +.

Izwiho kandi kubika umuriro igihe kinini ikaba inafata amashusho acyeye kuko ifite camera igezweho. Ku bw’aya masezerano kandi bizatuma abazagura iyi telefone bazajya bahabwa interineti ya 1G buri kwezi mu gihe cy’amezi atandatu.

Desire Ruhinguka, Umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe abaguzi muri MTN Rwanda, ubwo yatangizaga iyi gahunda mu gikorwa cyabereye kuri City Plaza mu Karere ka Nyarugenge, yatangaje ko, MTN Rwanda yishimiye gufatanya na ITEL Rwanda muri iyi gahunda.

Yagize ati “Intego yacu ni ukuba ikiraro cyo kugeza abantu ku ikoranabuhanga rigezweho no gutuma interineti yihuta igera kuri bose, nta muntu usigaye inyuma.”

Yakomeje agira ati “Iyi telefone ntabwo ari igikoresho gusa, inafasha abantu n’abaturage gukomeza gutumanaho, kwiga, no gukora ubucuruzi mu buryo butashobokaga mbere. Twishimiye guha abakiliya bacu amahirwe yo kwinjira mu mpinduramatwara no gufungura ubushobozi bwabo.”

Abakiliya kandi baributswa ko gahunda ya Macye Macye ikomeje kuko izi telefone bashobora no kuzajya bazifata bakishyura mu byiciro, aho bazajya bishyura 335 Frw ku munsi.

No kwishyura Macye Macye birashoboka
Ubwo hatangizwa ubu bufatanye bwa MTN na Itel Rwanda

RADIOTV10

Comments 2

  1. Vava says:
    2 years ago

    Nibyiza ark 4ne xa Itel rwose ntacyigenda pe iyabari techno vg sumsung narikubyuka nza kubabera umu client

    Reply
  2. Christine says:
    2 years ago

    Mubyukuri mujye muvugisha ukuri,ngo mutanga 1GB buri kwezi,ntimukabeshye ntabyo mukora,ibyo mwizeza abaclient ntabyo mubaha.Nge nabaye umukriya wanyu ariko ntakintu mbona mubyo mwanyijeje

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − five =

Previous Post

Ikirego cyasabaga ko ikipe ikunzwe mu Rwanda ifatirwa icyemezo gikomeye cyatewe utwatsi

Next Post

Harry Kane yaciye agahigo, Saka yerekana ko atari mwiza muri Arsenal gusa

Related Posts

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

by radiotv10
03/07/2025
0

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo mu Karere ka Kayonza bari bamaze igihe bataka ibibazo uruhuri baterwaga n’aho bacururizaga, ubu bari...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
03/07/2025
5

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

by radiotv10
03/07/2025
0

Abacururiza imbuto n’imboga mu isoko rya Kariyeri riherereye mu mjyi wa Musanze, bataka ibihombo bavuga ko baterwa n'uko bashyizwe mu...

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

by radiotv10
02/07/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Ruvavu, bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG cyabashingiye amapoto...

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

IZIHERUKA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma
IMIBEREHO MYIZA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

by radiotv10
03/07/2025
0

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

03/07/2025
AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

03/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

03/07/2025
Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Harry Kane yaciye agahigo, Saka yerekana ko atari mwiza muri Arsenal gusa

Harry Kane yaciye agahigo, Saka yerekana ko atari mwiza muri Arsenal gusa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.