Sosiyete y’itumanaho n’ikoranabuhanga, MTN Rwanda ikomeje gushyira igorora Abanyarwanda bifuza gutunga telefone zigezweho kandi ku giciro gihendutse, aho ubu ku bufatanye na ITEL Rwanda bazanye telefone ya ITEL A60 mu rwego rwo gutuma serivisi interineti inyaruka ya 4G, igera kuri bose.
Ni muri gahunda yamuritswe ku mugaragaro mu cyumweru twaraye dusoje ku ya 24 Werurwe 2023, aho ibi byose bigamije gukomeza kugeza kuri benshi ibikoresho bya interineti ya 4G, bityo Abanyarwanda bakarushaho gukomeza gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.
Iyi telefone ya ITEL A60 izajya igurishirizwa ku maduka yose ya MTN Rwanda ndetse n’amaduka ya ITEL Rwanda ku giciro gito, kuko izajya igura ibihumbi 75 Frw gusa.
Gutangiza iyi gahunda ya telefone ikoresha 4G bishimangira intego ya MTN Rwanda yo gukomeza gutuma Abanyarwanda barushaho kwinjira mu Isi y’ikoranabuhanga rigezweho kandi ryorohereza benshi imibereho kandi ku giciro gihendutse.
Iyi telefone ya ITEL A60 kandi ifite ububiko bwa Gigabytes 32 ndetse na internal memory ya Gigabytes 2, ikaba ifite na screen yagutse ya inches 6.6 kandi igaragaza amashusho yo ku rwego rwo hejuru ya HD +.
Izwiho kandi kubika umuriro igihe kinini ikaba inafata amashusho acyeye kuko ifite camera igezweho. Ku bw’aya masezerano kandi bizatuma abazagura iyi telefone bazajya bahabwa interineti ya 1G buri kwezi mu gihe cy’amezi atandatu.
Desire Ruhinguka, Umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe abaguzi muri MTN Rwanda, ubwo yatangizaga iyi gahunda mu gikorwa cyabereye kuri City Plaza mu Karere ka Nyarugenge, yatangaje ko, MTN Rwanda yishimiye gufatanya na ITEL Rwanda muri iyi gahunda.
Yagize ati “Intego yacu ni ukuba ikiraro cyo kugeza abantu ku ikoranabuhanga rigezweho no gutuma interineti yihuta igera kuri bose, nta muntu usigaye inyuma.”
Yakomeje agira ati “Iyi telefone ntabwo ari igikoresho gusa, inafasha abantu n’abaturage gukomeza gutumanaho, kwiga, no gukora ubucuruzi mu buryo butashobokaga mbere. Twishimiye guha abakiliya bacu amahirwe yo kwinjira mu mpinduramatwara no gufungura ubushobozi bwabo.”
Abakiliya kandi baributswa ko gahunda ya Macye Macye ikomeje kuko izi telefone bashobora no kuzajya bazifata bakishyura mu byiciro, aho bazajya bishyura 335 Frw ku munsi.
RADIOTV10
Comments 2
Nibyiza ark 4ne xa Itel rwose ntacyigenda pe iyabari techno vg sumsung narikubyuka nza kubabera umu client
Mubyukuri mujye muvugisha ukuri,ngo mutanga 1GB buri kwezi,ntimukabeshye ntabyo mukora,ibyo mwizeza abaclient ntabyo mubaha.Nge nabaye umukriya wanyu ariko ntakintu mbona mubyo mwanyijeje