Mu gihe imibare y’abandura COVID-19 ikomeje kwiyongera by’umwihariko mu gihe cy’ibyumweru bibiri bishije , hari abaturage bavuga n’ubwo akenshi bishyirwa ku baturage badohoka ku mabwiriza ngo babona harimo n’uburangare bwa zimwe mu nzego zishinzwe gushyiraho no kugenzura ingamba zo guhangana n’i cyorezo.
Ibyumweru bibiri birashize imibare y’abandura COVID-19 mu Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, ibi byatumye mu gihugu hose hakazwa ingamba nshya zirimo kugabanya amasaha y’ingendo, gushyira tumwe mu turere muri guma mu karere n’ibindi.
Kabone n’aho inzego zikunze kuvuga ko abaturage bateshuka ku mabwiriza , hari abaturage batarya iminwa mu gutunga agatoki inzego zishinzwe gushyiraho no kugenzura aya mabwiriza kuba hari aho zagize uburangare, ibi bakabivuga bifashishije na zimwe mu ngero z’ibyabaye.
Nteziyaremye Mercole yagize ati”Nonese nawe ahatarabaye uburangare nihe? .. nko mu minsi ishize amategeko yavugaga ko bisi itagomba kurenza 75%, ariko njye nategaga bisi twagendaga tugerekeranye ahubwo ubanza 100% ryararengaga kandi nta mupolisi wigeze aduhagarika twabanyuragaho ntibagire icyo batubaza”
Rugwiro Mechack nawe ati”Ubwo ikirunga giheruka kuruka abanyekongo bakaza mu Rwanda…..yego byabaye bitunguranye ariko ntibari bakwiye kubareka ngo bahite bakwiragira mu banyarwanda batarabanje no kubapima”
Mu minsi ishize ubwo Ministiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yasonaburaga impamvu babona yaba yarateye izamuka ry’iyi mibare we yavuze ko intandaro yatewe n’uruhurirane rw’impamvu zigera kuri eshatu asobanura muri ubu buryo.
“Intandaro y’ubwiyongere bw’iyi mibare ikomatanirije mu bintu bitatu; iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryatumye hinjira abantu benshi mu gihugu, harimo ababashije gupimwa ariko hari n’abatarapimwe. Hari abanyarwanda bari kuva Uganda abenshi banyura inzira za panya muri bo harimo abenshi baba banduye kandi murabizi ko muri uganda icyorezo kimeze nabi dore ko bo bagie no muri guma mu rugo”
Kugeza ubu Minisiteri y’ubuzima irerekana ko imibare y’abarwaye COVID-19 ari 3727 muri bo 2440 banduye mu cyumweru kimwe gusa giheruka nyamara hari hashize amezi agera muri atatu abarwayi batarenga 1500.
Inkuru ya: Olivier TUYISENGE/Radio &TV10