Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abaturage barashinja zimwe mu nzego za Leta kujenjeka mu kurwanya COVID-19

radiotv10by radiotv10
22/06/2021
in MU RWANDA
0
Abaturage barashinja zimwe mu nzego za Leta kujenjeka mu kurwanya COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe imibare y’abandura COVID-19 ikomeje kwiyongera by’umwihariko mu gihe cy’ibyumweru bibiri bishije , hari abaturage bavuga n’ubwo akenshi bishyirwa ku baturage badohoka ku mabwiriza ngo babona  harimo n’uburangare bwa zimwe mu nzego zishinzwe gushyiraho no kugenzura ingamba zo guhangana n’i cyorezo.

Ibyumweru bibiri birashize imibare y’abandura COVID-19 mu Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, ibi byatumye mu gihugu hose hakazwa ingamba nshya zirimo kugabanya amasaha y’ingendo, gushyira tumwe mu turere muri guma mu karere n’ibindi.

Kabone n’aho inzego zikunze kuvuga ko abaturage bateshuka ku mabwiriza , hari abaturage batarya iminwa mu gutunga agatoki inzego zishinzwe gushyiraho no kugenzura aya mabwiriza kuba hari aho zagize uburangare, ibi bakabivuga bifashishije na zimwe mu ngero z’ibyabaye.

Nteziyaremye Mercole yagize ati”Nonese nawe ahatarabaye uburangare nihe? .. nko mu minsi ishize amategeko yavugaga ko bisi itagomba kurenza 75%, ariko njye nategaga bisi twagendaga tugerekeranye ahubwo ubanza 100% ryararengaga kandi nta mupolisi wigeze aduhagarika twabanyuragaho ntibagire icyo batubaza”

Rugwiro Mechack nawe ati”Ubwo ikirunga giheruka kuruka abanyekongo bakaza mu Rwanda…..yego byabaye bitunguranye ariko ntibari bakwiye kubareka ngo bahite bakwiragira mu banyarwanda batarabanje no kubapima”

Mu minsi ishize ubwo Ministiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yasonaburaga impamvu babona yaba yarateye izamuka ry’iyi mibare we yavuze ko intandaro yatewe n’uruhurirane rw’impamvu zigera kuri eshatu asobanura muri ubu buryo.

“Intandaro y’ubwiyongere bw’iyi mibare ikomatanirije mu bintu bitatu; iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryatumye hinjira abantu benshi mu gihugu, harimo ababashije gupimwa ariko hari n’abatarapimwe. Hari abanyarwanda bari kuva Uganda abenshi banyura inzira za panya muri bo harimo abenshi baba banduye kandi murabizi ko muri uganda icyorezo kimeze nabi dore ko bo bagie no muri guma mu rugo”

Kugeza ubu Minisiteri y’ubuzima irerekana ko imibare y’abarwaye COVID-19 ari 3727 muri bo 2440 banduye mu cyumweru kimwe gusa giheruka nyamara hari hashize amezi agera muri atatu abarwayi batarenga 1500.

Inkuru ya: Olivier TUYISENGE/Radio &TV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 4 =

Previous Post

UBUREZI: Byagenze bite ngo abanyeshuri bubahuke abarimu babigisha?

Next Post

Aratabaza inshuti n’abagiraneza ko bamufasha mu buryo bw’ubushobozi bwo kuvuza umugore we umaze igihe kinini arwaye

Related Posts

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Nyuma yuko hasakaye ibaruwa bigaragara ko yanditswe n’Umuyobozi w’Ikio cya C.L Gashonga TSS cyo mu Karere ka Rusizi, agaya umukozi...

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

by radiotv10
26/07/2025
0

Mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza hari gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ ikomeje gufasha abaturage mu kwikemurira amakimbirane yo mu...

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kujya mu nshingano bazumva kandi bakazikorana ubushake n’imyumvire bibaturutsemo bibumvisha ko akazi barimo...

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka mu Rwanda kigaragaza ko ubutaka bwanditse ku bagore gusa bihariye badafite abo babuhuriyeho ari 18,88% mu...

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

“Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pe…” Ni bumwe mu butumwa Perezida Paul Kagame yavugiye i Kayonza ubwo yari mu bikorwa byo...

IZIHERUKA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Aratabaza inshuti n’abagiraneza ko bamufasha mu buryo bw’ubushobozi bwo  kuvuza umugore  we umaze igihe kinini arwaye

Aratabaza inshuti n'abagiraneza ko bamufasha mu buryo bw'ubushobozi bwo kuvuza umugore we umaze igihe kinini arwaye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.