Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abatuye i Nyamata ntibazi impamvu babuzwa kwinjira muri Kigali

radiotv10by radiotv10
05/07/2021
in MU RWANDA
0
Abatuye i Nyamata ntibazi impamvu babuzwa kwinjira muri Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe ku ifungwa ry’ingendo zihuza uturere abaturuka mu duce twegeranye na Kigali bemererwaga kuhaza, kuri ubu abaturuka n’abajya muri Nyamata ya Bugesera bo baravuga ko batabyemerewe.

Bisa n’ibimaze kumenyerwa ko igihe cy’ingamba zo gufunga ingendo zihuza uturere, kimwe nk’utundi duce twegereye Kigali, Nyamata yo mu karere ka Bugesera nayo ibarirwa ku mujyi wa Kigali bityo abaho bakemererwa kugenderanira n’abaturanyi b’i Kigali.

Icyakora kuri iyi nshuro ho si ko byagenze, kuri Nyamata byabaye nk’umwihariko ku buryo ntawe merewe kuhava ajya cyangwa ava mu mujyi wa Kigali.

Iyo uri ku kiraro cya Nyabarongo, umugezi ufatwa nk’urubibi rugabanya Kicukiro ya Kigali winjira muri Nyamata ya Bugesera ubona moto ziraturuka i Kigali zagera kuri iki kiraro zigaparika, abo zihetse  bakavaho bakagenda n’amaguru nyuma bagera hakurya y’ikiraro bagasobanura ikibagenza n’abaturuka ku ruhnde rw’ i Bugesera kandi nabo ni uko bigenda mbere yo kwinjira umurwa mukuru w’u Rwanda.

Abaturage b’impande zombi  bavuga ko bari mu gihirahiro kuko batigeze basobanurirwa impamvu ingendo zafunzwe kuko hari nk’abaturanyi bari bafite ibikorwa bakorera hakurya mu buzima bwabo bwa buri munsi bityo uyu munsi bakaba batemerewe gukurukirana ibikorwa byabo.

Umwe mu baturage baganiriye na Radio &TV10 bari muri aka gace,  Faustin  Kagiraneza yagize ati” Natwe ubu byaratuyobeye ikintu tuzira, ubundi twajyaga twemererwa  kugenderana ariko ubu si ko bimeze.”

Image

Abatuye i Nyamata ntibazi impamvu babuzwa kwinjira muri Kigali

Uwitwa Bizimungu Jean Paul we yavuze ko yahombye cyane kuko hari ubucuruzi akorera muri Kigali none ngo ntiyemererwa gutambuka.

“Hari ibyo nkorera i Kigali,ariko kubera ko badufungiye ingendo ,hari ubwo ngera aha bakanga ko ntambuka,ubu rero narahombye cyane.” Bizimungu

Bavuga ko batigeze babwirwa impamvu bo bangiwe kugenderana n’abanyakigali kandi utundi duce twemerewe, bagasaba ko bakomorerwa kuko birikubashyira mu gihombo gikomeye.

Twabajije Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu impamvu Kuri iyi nshuro Bugesera (Nyamata) yabujijwe kugenderanira na Kigali.

Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Havugimana Curio avuga ko byatewe n’isesengura ry’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya COVID19, bituma Nyamata ifatwa nk’umwihariko.

Mu magambo ye yagize ati” Ibyemezo byose bifatwa hagendewe ku isesengura riba ryakozwe ku cyorezo cya COVID-19 bityo rero turabasaba kuba bihanganye bagategereza igihe ingamba zizavugururirwa.”

Inkuru ya: Eugenie Nyiransabimana

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Ndayisaba Fabrice Foundation(NFF) basoje igikorwa cyo kwibuka abana bazize Jenoside, akangurira urubyiruko kwirinda gushukwa

Next Post

Kigali: Batewe impungenge n’uburyo batwarwamo iyo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Batewe impungenge n’uburyo batwarwamo iyo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Kigali: Batewe impungenge n’uburyo batwarwamo iyo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.