Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Batewe impungenge n’uburyo batwarwamo iyo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

radiotv10by radiotv10
05/07/2021
in MU RWANDA
0
Kigali: Batewe impungenge n’uburyo batwarwamo iyo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage b’umujyi wa Kigali n’ahandi hirya no hino mu gihugu bafite impungenge z’uko ababishinzwe bapakira abantu benshi mu modoka barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko bitewe n’uko bapakirwa bishobora kubanduza ubwandu bityo bakifuza ko hakwiye gushakwa imodoka zihagije bapakirwamo cyangwa hakarebwa ubundi buryo bizajya bibikorwamo bidateje impungenge mu baturage bisanga muri ibyo bihe.

Ku ruhande rw’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko abareba uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa  bakwiye gukora ibyubahirije amategeko barinda abaturage kwandura.

Abaturage Radio&TV10 yasanze ku isoko rya Kimironko mu karere ka Gasabo bavuga ko uburyo batwarwa mu modoka y’irondo biba bitubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko baba bacucitse.

Iyo ugereranyije abashyirwa mu modoka y’irondo baba bagera kuri barindwi (7) hari aho Radio &TV10 yabonye abatwawe mu modoka harimo n’igare umwe mu bafashwe yari afite.

Image

Uburyo abafatiwe mu kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 usanga batwarwa mu buryo butabarinda

Ushingiye kuri izi ngero ubona ko aba bafatiwe mu makosa bagashyira muri izi modoka ubona ko  kwirinda COVID-19 biba bisa n’ibigoye kubera ko batahanye intera.

Umwe muri aba baturage waganiriye na Radio&TV10 yagarutse kuri izi mpungenge agira ati « Niba badutwaye badupakiye, wibaza icyo badutoza kwirinda icyo aricyo bikakuyobera ».

Mugenzi we twabasangaye yateruye kuri iki kibazo agira ati « Impungenge zihari n’uko n’ubundi winjiye muri iyo modoka uri muzima ushobora guhita uhandurira.

Tubona abantu byoroshye ko bandura kuko iriya modoka yagenewe gutwara abantu bacye ntabwo ari iyo gupakiramo abantu ngo yuzure ku  buryo abantu bagenda bacucikanye. Niba imodoka itwara abantu icumi baba bagomba kuba icumi »

Imodoka y’irondo ishobora kutwanduza kuko bashobora kugutwara gutyo uri muzima bakakujyana kuguha amasomo n’ubundi ukavayo wanduye . Amakosa tuba twayakoze ariko ntabwo bikuraho ko ubwirinzi buhita burangirira mu modoka y’irondo » Umuturage

Image

Abakora irindo nabo usanga bicaea begeranye ku buryo nabo bigoye ko birinda COVID-19

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ari nayo ireberera abakora irondo ry’umwuga batwijeje kuduha amakuru kuri iyi ngingo ariko nyuma ntibyakunda ko tubabona ku murongo wa telefoni.

Ku ruhande rw’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu binyuze ku muvugizi wa wayo  Sekanyange Jean Léonard yabwiye Radio &TV10 ko abareba uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19  bakwiye gukora ibyubahirije amategeko barinda abaturage kwandura COVID-19.

Image

Abafatwa barenze ku mwabwiriza yo kwirinda COVID-19 ntibemera uburyo batwarwamo

Kugeza ubu imibare y’abandura COVID-19 n’abo ihitana ikomeje kwiyongera mu Rwanda ari nako inzego z’ubuzima zikangurira abantu gukomeza kwirinda iki cyorezo bubahiriza ingamba zose zashyizweho zirimo kwambara neza agapfukamunwa ,guhana intera ndetse no gukaraba intoki  ukoresheje amazi meza n’isabune kenshi gashoboka

Inkuru ya: MURAGIJEMALIYA Juventine/Radio &TV10 Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + five =

Previous Post

Abatuye i Nyamata ntibazi impamvu babuzwa kwinjira muri Kigali

Next Post

Florent Ibengé watozaga AS Vita Club yabonye akazi muri RS Berkane akazajya ahembwa ayarenga 50,000,000 FRW

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Florent Ibengé watozaga AS Vita Club yabonye akazi muri RS Berkane akazajya ahembwa ayarenga 50,000,000 FRW

Florent Ibengé watozaga AS Vita Club yabonye akazi muri RS Berkane akazajya ahembwa ayarenga 50,000,000 FRW

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.