Abatuye i Nyamata ntibazi impamvu babuzwa kwinjira muri Kigali

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe ku ifungwa ry’ingendo zihuza uturere abaturuka mu duce twegeranye na Kigali bemererwaga kuhaza, kuri ubu abaturuka n’abajya muri Nyamata ya Bugesera bo baravuga ko batabyemerewe.

Bisa n’ibimaze kumenyerwa ko igihe cy’ingamba zo gufunga ingendo zihuza uturere, kimwe nk’utundi duce twegereye Kigali, Nyamata yo mu karere ka Bugesera nayo ibarirwa ku mujyi wa Kigali bityo abaho bakemererwa kugenderanira n’abaturanyi b’i Kigali.

Izindi Nkuru

Icyakora kuri iyi nshuro ho si ko byagenze, kuri Nyamata byabaye nk’umwihariko ku buryo ntawe merewe kuhava ajya cyangwa ava mu mujyi wa Kigali.

Iyo uri ku kiraro cya Nyabarongo, umugezi ufatwa nk’urubibi rugabanya Kicukiro ya Kigali winjira muri Nyamata ya Bugesera ubona moto ziraturuka i Kigali zagera kuri iki kiraro zigaparika, abo zihetse  bakavaho bakagenda n’amaguru nyuma bagera hakurya y’ikiraro bagasobanura ikibagenza n’abaturuka ku ruhnde rw’ i Bugesera kandi nabo ni uko bigenda mbere yo kwinjira umurwa mukuru w’u Rwanda.

Abaturage b’impande zombi  bavuga ko bari mu gihirahiro kuko batigeze basobanurirwa impamvu ingendo zafunzwe kuko hari nk’abaturanyi bari bafite ibikorwa bakorera hakurya mu buzima bwabo bwa buri munsi bityo uyu munsi bakaba batemerewe gukurukirana ibikorwa byabo.

Umwe mu baturage baganiriye na Radio &TV10 bari muri aka gace,  Faustin  Kagiraneza yagize ati” Natwe ubu byaratuyobeye ikintu tuzira, ubundi twajyaga twemererwa  kugenderana ariko ubu si ko bimeze.”

Image

Abatuye i Nyamata ntibazi impamvu babuzwa kwinjira muri Kigali

Uwitwa Bizimungu Jean Paul we yavuze ko yahombye cyane kuko hari ubucuruzi akorera muri Kigali none ngo ntiyemererwa gutambuka.

“Hari ibyo nkorera i Kigali,ariko kubera ko badufungiye ingendo ,hari ubwo ngera aha bakanga ko ntambuka,ubu rero narahombye cyane.” Bizimungu

Bavuga ko batigeze babwirwa impamvu bo bangiwe kugenderana n’abanyakigali kandi utundi duce twemerewe, bagasaba ko bakomorerwa kuko birikubashyira mu gihombo gikomeye.

Twabajije Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu impamvu Kuri iyi nshuro Bugesera (Nyamata) yabujijwe kugenderanira na Kigali.

Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Havugimana Curio avuga ko byatewe n’isesengura ry’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya COVID19, bituma Nyamata ifatwa nk’umwihariko.

Mu magambo ye yagize ati” Ibyemezo byose bifatwa hagendewe ku isesengura riba ryakozwe ku cyorezo cya COVID-19 bityo rero turabasaba kuba bihanganye bagategereza igihe ingamba zizavugururirwa.”

Inkuru ya: Eugenie Nyiransabimana

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru