Friday, April 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abavuga ko ingamba z’ubwirinzi ari ukuba RDF iri muri Congo, kuzumvikana na Tshisekedi,…Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro

radiotv10by radiotv10
03/04/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Abavuga ko ingamba z’ubwirinzi ari ukuba RDF iri muri Congo, kuzumvikana na Tshisekedi,…Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yagize icyo avuga ku bavuga ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho ari ukohereza Ingabo zarwo muri DRC, no ku zindi ngingo zinyuranye zirimo niba igihe kizagera akumvikana na Felix Tshisekedi, avuga ko ntakibazo abifiteho, byaba cyangwa ntibihe kuko we atuje.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iby’ibihano Leta Zunze Ubumwe za America zafatiye Ingabo z’u Rwanda, iby’umubano uri hagati y’umuhungu wa Juvenal Habyarimana na Tshisekedi ndetse n’ibindi binyuranye.

Jeune Afrique : Hashize igihe u Rwanda rufatirwa ibihano, hari igitutu ndetse n’abantu benshi barunenga kubera politiki yarwo mu karere. Ntabwo mubona ko rwaba rugenda rushyirwa inyuma mu bijyanye na dipolomasi mpuzamahanga?

Paul Kagame: Mbere yo kugaruka ku gisubizo cyanyu no gukosora uko mubona ibintu, reka mbanze nsubiremo ibyo nkunda kuvuga kenshi mbwira abashaka kumva: amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo ntabwo yatewe n’u Rwanda.

U Rwanda rufite aho ruhuriye n’ibyo bibazo mu buryo bumwe na bumwe, cyane cyane ku bibazo bimaze igihe bitakemutse byatewe n’abakoze Jenoside babarizwa muri FDLR. Iki kibazo kimaze imyaka irenga 30 kizwi, ariko nta buryo buhamye bwo kugikemura.

Kunanirwa kw’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa muri Congo, ubutumwa buhenze mu mateka ya Loni, bwagizwemo uruhare n’ibihumbi by’abakozi mu binyacumi by’imyaka byinshi bishize, ni ikimenyetso gifatika.

FDLR ni umutwe uteye ikibazo ku Rwanda kuko ukorera mu gihugu gituranyi, RDC, kandi uhabwa ubufasha na guverinoma y’icyo gihugu. Ntabwo ari ikibazo gusa ku Rwanda ahubwo no ku bandi baturanyi. Icyo turi gukora ni ukwirinda, hanyuma ibihano n’ibikangisho wahoze uvuga, bishyirwa ku nzirakarengane, bigahimbaza abagizi ba nabi.

Ibihano n’ibikangisho byo muri ubwo buryo ni igitutsi mu maso y’igihugu cyacu. Gushyira ibihano ku Rwanda, biroroshye kurusha gushaka igisubizo cy’aya makimbirane.

Tariki 2 Werurwe, ubuyobozi bwa Trump bwashyiriyeho ibihano Igisirikare cy’u Rwanda hamwe n’abasirikare bakuru bane ku ruhare rwabo mu gushyigikira M23, mu gihe bwanasabye ko ingabo z’u Rwanda zihutira guhita ziva mu Burasirazuba bwa Congo. Mwiteguye kubikurikiza?

Na none, tugomba kubanza kumva ibyo turi kuvuga. M23 ntabwo ari umutwe ukomoka mu Rwanda, ahubwo ni umutwe wo muri Congo witwa AFC/M23, aho n’uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila akorana na wo. Ikibazo uyu mutwe uteye, ni ikibazo cya politiki y’imbere muri Congo aho kigomba no kubonerwa umuti wa Politiki muri Congo.

Hanyuma rero ku kibazo cyawe, ntabwo ushobora kwitega ko uruhande rumwe, aha ndavuga u Rwanda gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amasezerano ya Washington yashyizweho umukono ku wa 4 Ukuboza, mu gihe urundi ruhande RDC, rwo rwubahiriza igice cyayo cyangwa se ntihagire n’icyo rwubahiriza. Uruhande rw’Abanyamerika, rwaduhurije hamwe, rugomba guharanira ko ibihugu byombi, u Rwanda na Congo, bigenda mu cyerekezo gikwiriye. Ntabwo bigomba gusa n’aho ruri gushyira igitutu ku ruhande rumwe, urundi ruhande rugatwarwa mu bundi buryo ku mpamvu ntashaka kuvuga hano.

Ifatwa rya Uvira bikozwe na M23 ku wa 10 Ukuboza, iminsi itandatu nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’Amahoro ya Washington, ryagaragajwe n’Ubuyobozi bwa Trump nk’icyaha kandi biba inzira iganisha ku bihano. Ibi byiyumviro bya Amerika urabyumva?

Oya, ibyo ni ibyiyumviro bibogamye. Barashaka ko abantu bumva ko hari isano hagati y’ifatwa rya Uvira n’amasezerano ya Washington, ko ifatwa rya Uvira bwari uburyo bwo kudakurikiza amasezerano. Ibyo ntabwo ari ukuri na busa. Imirwano yari imaze ibyumweru iri kuba, yaba muri Uvira cyangwa se hanze yayo. Uruhande rwa Amerika rwari rwarahawe amakuru y’uko ibintu biri guhinduka. N’iyo amasezerano adasinywa, ifatwa rya Uvira ryarigaragazaga. Ni ibintu byagombaga kuba. Impande zose zirebwa n’amasezerano ya Washington zari zibizi.

Ku wa 22 Mutarama, Ambasaderi w’u Rwanda i Washington yavuze ko u Rwanda rukorana na M23 mu bijyanye n’umutekano, aho abantu bose babisobanuye ko ari ukwemera ko ingamba zanyu z’ubwirinzi zisobanuye ko ingabo z’u Rwanda nta kabuza ziri mu Burasirazuba bwa Congo. Wemeranya n’ubwo buryo abantu babisobanuye?

Ibyo birumvikana. Ingamba z’ubwirinzi zishatse gusobanura iki? Zisobanuye ko ari ukurinda ubutaka bwacu hamwe n’imbibi zacu ku buryo nta watugirira nabi, bisobanuye ko hari uburyo bwinshi burimo gukoresha ibikoresho byacu bya gisirikare, kohereza ingabo zacu n’ibindi.

Muri make, ntabwo mbona ikintu kitumvikana. Niba kurinda imbibi zacu bisaba ko umwanzi aguma mu bilometero 5, 10, 20 kure yazo, ibyo ni ingamba z’ubwirinzi. Hanyuma rero, reka tureke gukomeza kureba ibyo bintu mu buryo bumwe. Kuki tuvuga u Rwanda gusa, mu gihe ruhanganye na guverinoma iri gukorana na FDLR, hanyuma yo ntihagire icyo tuyivugaho? Ntutekereze ko nzakuraho ingamba zanjye z’ubwirinzi mu gihe utari gukuraho ibibangamiye igihugu cyanjye.

Ese uburyo bwo gukemura ikibazo burashoboka mu gihe buri ruhande, u Rwanda na RDC, rukoze ibyo rusabwa?

Kubahiriza ibisabwa ni wo mutima w’amasezerano ya Washington hamwe n’andi yayabanjirije, ibintu RDC yanze kubahiriza na mba.

Wakomeje kuvuga ko Ingabo za Congo zikorana na FDLR. Ni ayahe makuru ubifiteho hanyuma ikigereranyo cy’abo barwanyi bavuye mu Rwanda bakoze Jenoside ni bangahe?

Iyi mikoranire ikomeje gukomera kurusha ikindi gihe. Na ho ku bijyanye n’umubare w’ibi byihebe, ikibazo si umubare. Bashobora kuba amagana cyangwa ibihumbi, icy’ingenzi ni icyo bifitemo, ingengabitekerezo yabo, hanyuma no kuba bashyigikiwe na Guverinoma ya RDC. Ibyo ubwabyo bituma bateje ikibazo gikomeye kuri twe.

Uramutse witaye gusa ku mubare nyakuri wabo, hari ibintu by’ingenzi wirengagiza. Hari itandukaniro mu mubare riri hagati ya FDLR na ADF, umutwe ingabo za Uganda zimaze igihe kinini zirwanya ku butaka bwa Congo, ku masezerano bagiranye na Félix Tshisekedi.

Gusa, Guverinoma ya Congo imaze igihe kinini ivuga ko ishaka gushyira iherezo ku bikorwa bya FDLR kandi ivuga ko ibifitemo ubushake…

Hanyuma umusaruro ni uwuhe? Mu bice bigenzurwa na M23, bari gukora akazi keza ko kurwanya uyu mutwe w’abajenosideri kandi hari umusaruro bitanga. Ariko muri Masisi na Walikale n’ahandi hagenzurwa na FARDC, ni ibice byuzuyemo abarwanyi ba FDLR. ikinshishikaje si ukuvuga gusa, ni ukuri kw’ibibera hariya.

Urugendo ruheruka i Kinshasa rwa Jean-Luc Habyarimana, umuhungu wa Juvénal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwanyu, rwanenzwe na Guverinoma yanyu. Kubera iki?

Niba umuhungu wa Habyarimana atangiye kungukira mu bufasha bwa Tshisekedi, ubufasha bwa Congo n’umutungo wayo wose, ni gute yaba umuntu udakwiriye kwibazwaho?

Tshisekedi ari kugerageza kumukoresha mu icengezamatwara ryo gufasha FDLR no kubaka abantu bayishyigikiye mu Bufaransa, aho uyu muntu atuye hamwe n’ahandi. Kuki ibyo byarenzwa ingohe?

Kuva Umujyi wa Goma wafatwa muri Mutarama 2025, M23 yakunze gushinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu igashaka abantu bayiyungaho ku ngufu. Utekereza ko uyu mutwe ufite ubushobozi bwo kuyobora neza agace ugenzura kurusha Guverinoma ya Congo?

Ibi birego nabyumva mu gihe ibintu byari bimeze neza muri Goma mbere y’uko M23 ihagera. Ikindi kandi, biteye amatsiko, ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu ntabwo byakundaga kuvugwa icyo gihe. Ukuri ni uko ibintu bimeze neza kurusha mbere. Buri wese afite uko abyumva, gusa ibintu ni byiza i Goma, ni byiza i Bukavu.

Ubona ko imipaka yawe itekanye ubu kuva AFC/M23 yahagera?

Nta gushidikanya. Abantu babyemera cyangwa se batabyemera, mu bijyanye n’umutekano, ni ibintu byigaragaza. Muri make, imipaka yacu ihana imbibi na RDC iratekanye.

Mu gihe gishize, intambara yo mu Burasirazuba yari iyo ku butaka. Ubu ibintu biri guhinduka aho hatangiye gukoreshwa drones ku mpande zombi, FARDC na M23. Ibi bintu ntabwo biguteye impungenge?

Ikinteye impungenge cyane ni uko amakimbirane yakomeza. Ikindeba kandi kitureba twese, ni uburyo bwo kuyarangiza. Na ho, iby’intwaro, biranashoboka ko n’izirenze drones zishobora kuzamo.

Ese mu gihe amahoro agarutse, utekereza ko ari inde ukwiriye kuyobora ibice bigenzurwa na M23?

Ntabwo mbizi, kandi ntabwo mbyitaho cyane. Ntabwo bindeba. Icyo nshaka ni uko uwayobora wese aka karere atadutera ikibazo, tukabana mu mahoro. Nta kindi. Ikiriho ni uko ibice bigenzurwa na M23 bitakirangwamo ikintu kitubangamiye, kandi mu buryo bumwe, ibyo ni byo bidukwiriye. Ariko ndabizi ko iri atari ryo herezo. Haracyari byinshi byo gukorwa, yaba mu Burasirazuba no muri Congo yose, kugira ngo ntihagire n’umwe uba uteye ikibazo umuturanyi we by’umwihariko u Rwanda. Ni yo mpamvu tutazigera tudohoka ku bijyanye n’umutekano wacu. Icyo byasaba cyose.

Kuba Joseph Kabila yaragaragaye i Goma, byaba bivuze ko mwabyemeye kandi ko mumushyigikiye?

Abashaka bose kugira uruhare mu rugamba rwo gutuma Congo itekana bahawe rugari. Kabila yakoze amahitamo ye. Ikibazo cye urakizi. Guverinoma ya Congo iri kumukurikirana, yakatiwe igihano cy’urupfu, imitungo ye yarafatiriwe, kandi arifuza guhangana n’iki kibazo ari mu gihugu cye. Sinumva impamvu namwima inzira. Ntabwo byaba bisobanutse.

Iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku isura nziza rufite mu bijyanye n’ubukungu n’imiyoborere. Ntabwo mubona ko ibihano bya Amerika n’u Burayi bishobora kwangiza iyi sura?

Ntabwo isura nziza ishingiye ku ngingo zibogamye, ahubwo ishingira ku kuri. Ni iki nakora kugira ngo nsigasire isura nziza yanjye? Ese ngomba guhagarara nkarebera mu gihe hari ibintu biri kwangiza ibyo isura yanjye yubakiyeho? Icyo gihe uratekereza ko naba ndi kurinda iyo sura? Ese nkwiriye guhitamo kurinda isura yanjye nanga kurwanya ibyo byatumye dushyirirwaho ibihano ndetse nkihanganira iryo terabwoba? Amahitamo aragoye ariko arasobanutse.

Ntabwo ufite impungenge ko ibi bihano bizongerwa nk’uko byasabwe na Guverinoma ya Congo, bikagera ku bigo by’ubucuruzi by’u Rwanda bifitanye isano na leta cyangwa ishyaka riri ku butegetsi nka Crystal Ventures?

Ntabwo mbizi. Guverinoma ya Congo ni yo mvano y’ibi bibazo byose turi kuvuga, ariko abahitamo gushyiraho ibihano, babishyiraho bashingiye ku mpamvu zabo, ku nyungu zabo.

Gushyiraho ibihano ntabwo bivuze ko biboneye. Babigushyiriraho kuko udahuje n’inyungu z’abo babishyiraho. Ikintu kimwe kitagibwaho impaka ni iki: ntuzategereze ko nzasaba imbabazi cyangwa se nzemera ibihano bibogamye byashyizweho hashingiwe ku mpamvu ntumva.

Ese u Rwanda rushobora guhagarikirwa inkunga mpuzamahanga?

Twahuye n’imbogamizi nyinshi! U Rwanda cyari igihugu gisa n’aho kitariho, uyu munsi ni igihugu kiriho. Twarokotse ibyo ikindi gihugu kitabasha kurokoka.

Hari gahunda y’ubuhuza bugizwemo uruhare na Afurika imaze ibinyacumi by’imyaka ikorwa, ariko nta na rimwe yatanze umusaruro mu gukemura amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo. Ni iki gituma umugabane wa Afurika ubura ubushobozi bwo gukemura iki kibazo?

Ntabwo mbizi. Hari ibintu byinshi Afurika ihura na byo inanirwa gukemura. Harimo n’icyo. Ibibazo byacu byinshi ni twe twabyiteye, kandi nubwo twaba dufite ubushobozi bwo kubikemura, ntabwo tubizi. Cyangwa se tubikora nabi.

Ese intego yanyu ni ukuba igicumbi cy’ahantu hatunganyirizwa amabuye y’agaciro aturuka mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko ababishinja bakunda kubivuga?

U Rwanda rwamaze kuba igicumbi cy’ibintu byinshi, harimo n’igicumbi mu bukungu. Kuki kuba igicumbi mu bijyanye n’amabuye y’agaciro byaba ikibazo? Ni gute ibi biba ikirego? Tubwirwa ko turi muri RDC kubera ko dushaka amabuye y’agaciro. Ariko ku rundi ruhande, dufite amabuye y’agaciro mu butaka bwacu mu Rwanda. Ku rundi ruhande, yego, duhaye ikaze amabuye y’agaciro aturutse mu mahanga. Amabuye y’agaciro aturutse muri Congo anyura mu Rwanda mbere yo kwerekeza i Dubai, mu Bufaransa, mu Bubiligi, Hong Kong n’ahandi.

Kuki u Rwanda ari rwo rutoranywa rwonyine rukavugwa? Tugira uruhare mu kugaragaza inkomoko y’ayo mabuye y’agaciro. Dushobora kugaragaza buri kimwe cyanyuze hano n’icyahasigaye. Twakwerekana inyandiko zibigaragaza. Gusa mu bigaragara, bahitamo gukomeza gukwirakwiza ibyo birego.

Évariste Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi yatorewe kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri Gashyantare muri manda y’umwaka umwe. Ushingiye ku mubano ugoranye mufitanye n’uyu muturanyi, ese iki ni ikibazo kuri mwe, hanyuma ni iki mumwitezemo?

Aya ni amakuru meza kuri we, kandi icyo nizeye ni uko azageza Afurika ku bintu byiza, ku gihugu cye no kuri twese. Niba afite ubushake n’ubushobozi, ni byiza. Niba atari uko biri, tuzabyitaho igihe nikigera.

Umubano mufitanye n’u Burundi uteye ute?

Mutuze. Ntacyo gutangaza.

U Rwanda ruvuga ko rwiteguye gukura ingabo zarwo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, aho zigira uruhare mu kurwanya umutwe w’ibyihebe bishamikiye ku mutwe wa Islamic State mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi utaba wemeje inkunga y’amafaranga yo gushyigikira ubu butumwa. Iyo gahunda irakomeje?

Twatanze umusanzu wacu muri Mozambique mu myaka hafi itanu ishize ku busabe bw’ubuyobozi bwa Mozambique kugira ngo dufashe mu kugarura umutekano muri Cabo Delgado. Twakoze ibishoboka, kandi ibintu byarahindutse ku buryo bugaragara.

Ariko ese birumvikana ko tugomba kwishyurira serivisi dutanga? Ese birakwiriye ko twitanga, tukigomwa hanyuma tukishyura n’ubwo bwitange? Iyi nkunga ya miliyoni 20 z’ama-euro itangwa n’u Burayi si impuhwe bagirira u Rwanda, ahubwo ni impuhwe bagirira Mozambique.

Twishyura inshuro enye cyangwa eshanu ayo mafaranga kugira ngo ingabo zirenga 5000 zikore kariya kazi, hakiyongeraho n’Abapolisi, mu gihe ubushobozi bwacu ari ubw’igihugu gito inshuro eshatu ugereranyije n’intara ya Cabo Delgado.

Ibigo bikomeye mu bijyanye n’ingufu bikorera muri kariya karere, Total, Exxon Mobil, na ENI, bigomba gushaka uburyo bwo gutera inkunga gahunda z’umutekano bikeneye. Umutekano ugira ikiguzi, nubwo utitabwaho ugereranyije n’ishoramari.

Ibi bigo hamwe na Guverinoma ya Mozambique bigomba kwirengera ikiguzi, cyangwa se Guverinoma ya Mozambique ntibe ishaka umutekano, ntabwo numva impamvu nahaguma undi munsi.

Abanyaburayi bafata miliyoni 20 z’ama-euro ku mwaka nk’aho ari menshi, ndetse bakibaza niba u Rwanda ruyakwiriye.

Igisubizo cyanjye kiroroshye: uko ibintu bimeze muri iki gihe, nta mpamvu yo kuyaduha. Niba nta muntu wishyuye ibigenda muri ubu butumwa kugira ngo burambe, twiteguye gucyura ingabo zacu.

Ingabo zanyu ziri mu butumwa muri Loni muri Centrafrique na Sudani y’Epfo. Mwaba muri guhura n’imbogamizi nk’izi zo muri Mozambique?

Oya. ariko aha na ho, nituramuka tubonye ko kuba duhari bidakenewe, byaba bidakenewe n’igihugu dukoreramo cyangwa se na Loni, tuzagaruka mu rugo umunsi ukurikiyeho. Ni ibintu byoroshye.

Mu Ugushyingo 2026 hateganyijwe amatora ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF). Mwatanze umukandida wanyu, Louise Mushikiwabo mu gihe Félix Tshisekedi na we afite umukandida we, Juliana Lumumba. Ese nta bwoba mufite ko umwuka mubi uri hagati ya RDC n’u Rwanda ushobora guhungabanya aya matora?

Yego, ni ko nanjye mbitekereza. Ariko ni ngombwa ko hagomba kugira utorwa. Nabonye ko Tshisekedi ari gukoresha imbaraga nyinshi mu gushyigikira umukandida we, kandi ni uburenganzira bwe. Ashobora no gutanga abakandida babiri rwose aramutse abishatse. Ibyo ntacyo byampungabanyaho.

Ese biracyashoboka ko wowe na Félix Tshisekedi byazagera aho mukumvikana?

Ahari birashoboka, ahari ntibishoboka. Nta kibazo na kimwe mfite ku kuba ibyo byabaho cyangwa se bitabaho. Ndatuje muri ibi bibazo.

Inkuru yashyizwe mu Kinyarwanda na Igihe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Bavuga ko imyaka itatu yihiritse bategereje ibyo bizejwe nyuma yuko ibikorwa by’amajyambere bibangirije ibyabo

Related Posts

Bavuga ko imyaka itatu yihiritse bategereje ibyo bizejwe nyuma yuko ibikorwa by’amajyambere bibangirije ibyabo

Bavuga ko imyaka itatu yihiritse bategereje ibyo bizejwe nyuma yuko ibikorwa by’amajyambere bibangirije ibyabo

by radiotv10
03/04/2026
0

Abaturage batuye mu Kagari ka Ruturo, Umurenge wa Kibilizi,  mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bangirijwe imyaka yabo mu gihe...

Menya Abayobozi bashyizwe mu myanya barimo CP Badege wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Menya Abayobozi bashyizwe mu myanya barimo CP Badege wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
03/04/2026
0

Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi banyuranye, barimo CP Theos Bagede wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, wagizwe Komiseri...

Abakozi ba Leta n’abikorera mu Rwanda bahawe konji ebyiri

Abakozi ba Leta n’abikorera mu Rwanda bahawe konji ebyiri

by radiotv10
02/04/2026
0

Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu no ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, ari iminsi y’ikiruhuko...

Building a Strong Team Starts With Hiring Right

Building a Strong Team Starts With Hiring Right

by radiotv10
02/04/2026
0

A lot of people are starting businesses but face an issue of hiring people who would give in a hand...

Make the Move That Changes Everything

Make the Move That Changes Everything

by radiotv10
02/04/2026
0

Many people dream about starting a business, but only a few actually take the first step. The truth is, starting...

IZIHERUKA

Abavuga ko ingamba z’ubwirinzi ari ukuba RDF iri muri Congo, kuzumvikana na Tshisekedi,…Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro
MU RWANDA

Abavuga ko ingamba z’ubwirinzi ari ukuba RDF iri muri Congo, kuzumvikana na Tshisekedi,…Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro

by radiotv10
03/04/2026
0

Bavuga ko imyaka itatu yihiritse bategereje ibyo bizejwe nyuma yuko ibikorwa by’amajyambere bibangirije ibyabo

Bavuga ko imyaka itatu yihiritse bategereje ibyo bizejwe nyuma yuko ibikorwa by’amajyambere bibangirije ibyabo

03/04/2026
Menya Abayobozi bashyizwe mu myanya barimo CP Badege wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Menya Abayobozi bashyizwe mu myanya barimo CP Badege wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

03/04/2026
Inkubiri yo kwegura muri ruhago y’u Butaliyani nyuma yuko Ikipe y’Igihugu ibuze itike y’icy’Isi irakomeje

Inkubiri yo kwegura muri ruhago y’u Butaliyani nyuma yuko Ikipe y’Igihugu ibuze itike y’icy’Isi irakomeje

03/04/2026
Ibiri mu ibaruwa yanditswe n’umunyamakuru DC Clement nyuma yo gufungwa

Ibiri mu ibaruwa yanditswe n’umunyamakuru DC Clement nyuma yo gufungwa

03/04/2026
Icyo Perezida Macron avuga ku magambo Trump yamuvuzeho yumvikanamo kumwibasira

Icyo Perezida Macron avuga ku magambo Trump yamuvuzeho yumvikanamo kumwibasira

02/04/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abavuga ko ingamba z’ubwirinzi ari ukuba RDF iri muri Congo, kuzumvikana na Tshisekedi,…Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro

Bavuga ko imyaka itatu yihiritse bategereje ibyo bizejwe nyuma yuko ibikorwa by’amajyambere bibangirije ibyabo

Menya Abayobozi bashyizwe mu myanya barimo CP Badege wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.