Tuesday, July 28, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Abakozi ba Leta n’abikorera mu Rwanda bahawe konji ebyiri

Abakozi ba Leta n’abikorera mu Rwanda bahawe konji ebyiri

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu no ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, ari iminsi y’ikiruhuko rusange ku bakoze bose bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera.

Iyi minsi y’ikiruhuko ikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo kuri uyu wa Kane tariki 02 Mata 2026.

Iyi Minisiteri ivuga ko “imenyesha abakoresha n’abakozi bose bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera ko ku wa Gatanu tariki ya 3 Mata 2026 ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza umunsi wa Gatanu Mutagatifu.”

Iri tangazo rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, rikomeze rigira riti “Ku wa Mbere, tariki ya 6 Mata 2026, na wo ni umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza uwa mbere wa Pasika.”

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 1 =