Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abayobozi bashyizweho na Perezida babanje kunyura imbere y’urwego ruzabemeza

radiotv10by radiotv10
08/09/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Abayobozi bashyizweho na Perezida babanje kunyura imbere y’urwego ruzabemeza
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bayobozi baherutse gushyirwa mu myanya na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bagiranye ibiganiro na Komisiyo Zihoraho za Sena y’u Rwanda, kugira ngo dosiye zibasabira kwemezwa, zifatweho umwanzuro.

Nk’uko tubikesha Inteko Ishinga Amategeko, mu butumwa bwatambutse kuri X [Twitter], yagize iti “Komisiyo Zihoraho za Sena zagiranye ibiganiro n’abayobozi basabiwe kwemezwa mu nzego nkuru z’Igihugu mu rwego rwo gusuzuma dosiye zabo.”

Aba bayobozi baganiriye n’izi Komisiyo, ni Hon. Lambert Dushimimana na we wahoze ari Umuseneteri, usabirwa kwemezwa ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Izi Komisiyo kandi zaganiriye na Mutesi Rusagara, usabirwa kwemezwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund; Armand Zingiro, usabirwa kwemezwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa REG; Evariste Rugigana, usabirwa kwemezwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa RURA.

Hari kandi Prof. Omar Munyaneza, usabirwa kwemezwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amazi WASAC Group; na Gisèle Umuhumuza, usabirwa kwemezwa ku mwanya w’Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC Utilities Ltd.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ikomeza igira iti “Raporo z’ibiganiro Komisiyo zagiranye n’abayobozi zikazashyikirizwa Inteko Rusange ya Sena kugira ngo izifateho umwanzuro.”

Aba bayobozi bashyizweho na Perezida Paul Kagame ku wa Mbere w’iki Cyumweru, tariki 04 Nzeri 2023, nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uwo munsi.

Lambert Dushimimana wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba
Mutesi Rusagara, wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund
Armand Zingiro, wagizwe Umuyobozi Mukuru wa REG
Evariste Rugigana, wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RURA
Prof. Omar Munyaneza, wagizwe Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group
Na Gisèle Umuhumuza, wagizwe Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC Ltd

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + fourteen =

Previous Post

Hacakiwe abakekwaho gucuruza urubyiruko rwajyaga gukoreshwa mu ntambara ya Ukraine&Russia

Next Post

Kamonyi: Igikekwa nk’intandaro yatumye Gitifu afata icyemezo cyo kwegura

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kamonyi: Igikekwa nk’intandaro yatumye Gitifu afata icyemezo cyo kwegura

Kamonyi: Igikekwa nk’intandaro yatumye Gitifu afata icyemezo cyo kwegura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.