AMAFOTO: Abayobozi baturutse mu Rwanda basogongeje Isi imikoranire n’ikipe ikomeye yayatangiranye intsinzi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda, barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, bari kumwe n’ab’Ikipe ya FC Bayern Munich yo mu Budage, bamuritse ku mugaragaro imikoranire y’iyi Kipe na Guverinoma y’u Rwanda, ubwo iyi kipe yari igihe gukina umukino wa Shampiyona, ikananyagiramo iyo byakinnye.

Aya masezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FC Bayern Munich, yamenyekanye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ariko bivugwa ko hashize icyumweru ashyizweho umukono.

Izindi Nkuru

Kuri iki Cyumweru, tariki 27 Kanama 2023, ubwo ikipe ya FC Bayern yakinaga umukino wa Shampiyona na FC Augsburg, habanje kumurikwa ku mugaragaro iby’aya masezerano y’imikoranire.

Ni igikorwa cyakozwe n’abayobozi bo mu nzego nkuru z’u Rwanda, barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Zephanie Niyonkuru, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDC), Michaëlla Rugwizangoga, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar; aho bari kumwe na bamwe mu bayobozi ba Bayern.

Iki gikorwa cyabimburiye umukino, cyabereye muri sitade ya Allianz Arena yakira abantu ibihumbi 75 ya FC Bayern Munich yari yanakiriye uyu mukino, ikanawutsindamo ibitego 3-1, birimo bibiri bya Harry Kane, uri guhabwa ikaze muri iyi kipe.

Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano kandi, ni uko kuri iyi sitade hazajya hamamazwa ubutumwa buhamagarira abatuye Isi, gusura u Rwanda, muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ isanzwe inamamazwa n’andi makipe abiri akomeye ku Isi, ari yo Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

Izi shampiyona eshatu [iyo mu Bwongereza, iyo mu Budage n’iyo mu Bufarasna], ni na zo zikomeye ku Isi, zikaba zose zirimo amakipe akorana n’u Rwanda.

Iki gikorwa cyabereye muri Sitade ya Bayern
Habayeho n’ikiganiro cyo gusobanura aya masezerano

Harry Kane yatsinzemo ibitego bibiri

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru