Bugesera: Hari impande ebyiri zitavuga rumwe ku kibagamiye rumwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bafite ibyo bakora ahazwi nko ku Gahembe mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, barinubira umwanda ukomeje kuhagaragara kuko kompanyi itwara ibishingwe itinda kubikora, ngo ahubwo ikaza ibaca amande, mu gihe iyi komanyi yo ivuga ko ibitwarira ku gihe, kandi ko abo ku Gahembe banze gukorana na yo.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wigereye aka ku Gahembe, yabonye umwanda uhagaragara, urimo amacupa ya pulasitike n’ibindi.

Izindi Nkuru

Bamwe mu bahakorera biganjemo abakanishi, bavuga ko kuba uyu mwanda ugaragara muri aka gace, biterwa no kuba, kompanyi itwara imyanda itinda kuhagera, rimwe na rimwe ngo bagacibwa amande.

Umwe yagize ati “Uyu mwanda twawutoraguye gutyo tuwushyira aha twategereje imodoka twarayibuze.”

Umuyobozi wa Kompanyi ya HPS, Shyaka John avuga ko abo bafitanye amasezerabo y’imikoranire, babatwarira ibishingwe ariko aba bo ku Gahembe, ngo banze gukorana n’iyi kompanyi.

Yagize ati “Hari umuntu ugira imyanda ikaba myinshi bitewe n’Impamvu yagize mbere y’uko igihe kigera cy’uko tujyayo. Naho gutinda ntabwo tujya turenza igihe twumvikanye na bo.”

Avuga ko kuba hari abacibwa amande, ari uko badakorana n’iyi komanyi. Ati “Ufite amasezerano y’uko dukorana nta mande bashobora kumuca, ahubwo abo babivuga benshi cyane nk’abo bo ku Gahembe ni abantu banze gukorana na Kampani ahubwo bumva ko bashobora kubishyira mu mirima ibegereye.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru