Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

radiotv10by radiotv10
16/10/2025
in MU RWANDA
0
Post-grad panic: What happens after university?
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, bwatangaje ko hashyizweho uburyo bwo kuzafasha abazitabira ibirori byo guha impamyabumenyi abayirangijemo bizabera i Huye, kugira ngo bazagere neza aho bizabera, aho hashyizweho imodoka za UR zizajya zigeza abashyitsi kuri Kaminuza zibakuye kuri Sitade ya Huye.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa UR (University of Rwanda) kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukwakira 2025, habura amasaha ngo ibi birori bibere i Huye.

UR yavuze ko “Urubyiruko rw’abakorerabushake hamwe n’inzego z’umutekano bazaba bahari biteguye gufasha mu kuyobora imodoka zitwara abashyitsi rusange kugera kuri Stade y’Akarere ka Huye batabanje gusohoka mu modoka.”

Nanone kandi Radio ya Gare ya Huye izajya itanga amakuru ku buryo bwo kwerekeza kuri Stade nkuru, izaberaho ibi birori.

UR ivuga kandi ko kuri Stade y’Akarere ka Huye, hazaba hari itsinda rya Protocole rizakira abashyitsi ribayobore ku modoka Kaminuza y’u Rwanda yabateguriye zizabageza ku muryango winjira muri Kaminuza, Huye Campus.

Iti “Uhereye aho, abashyitsi bazagenda n’amaguru berekeza kuri stade ya kaminuza, ahazabera ibirori byo gutanga impamyabumenyi.”

Nyuma y’ibirori, izo modoka zizongera gufata abashyitsi ku muryango wa kaminuza zibasubize kuri Stade y’Akarere ka Huye.

Ibirori nk’ibi by’umwaka ushize wa 2024 byasigiye Akarere ka Huye, arenga miliyoni 800 Frw nk’uko biherutse gutangazwa n’Umuyobozi w’aka Karere, Ange Sebutege.

Kaminuza y’u Rwanda igiye gutanga impamyabumenyi ku nshuro yayo ya 11, izaziha abanyeshuri 9 529, baruta abarangije umwaka ushize, kuko bwo bari 8 068.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

Next Post

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Related Posts

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

Why Some People Feel Tired After Socializing

Why Some People Feel Tired After Socializing

by radiotv10
22/01/2026
0

Have you ever spent time with friends or attended a social event, then felt extremely tired afterward? This is very...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

IZIHERUKA

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi
AMAHANGA

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

by radiotv10
22/01/2026
0

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

22/01/2026
Why Some People Feel Tired After Socializing

Why Some People Feel Tired After Socializing

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.