Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, bwatangaje ko hashyizweho uburyo bwo kuzafasha abazitabira ibirori byo guha impamyabumenyi abayirangijemo bizabera i Huye, kugira ngo bazagere neza aho bizabera, aho hashyizweho imodoka za UR zizajya zigeza abashyitsi kuri Kaminuza zibakuye kuri Sitade ya Huye.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa UR (University of Rwanda) kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukwakira 2025, habura amasaha ngo ibi birori bibere i Huye.
UR yavuze ko “Urubyiruko rw’abakorerabushake hamwe n’inzego z’umutekano bazaba bahari biteguye gufasha mu kuyobora imodoka zitwara abashyitsi rusange kugera kuri Stade y’Akarere ka Huye batabanje gusohoka mu modoka.”
Nanone kandi Radio ya Gare ya Huye izajya itanga amakuru ku buryo bwo kwerekeza kuri Stade nkuru, izaberaho ibi birori.
UR ivuga kandi ko kuri Stade y’Akarere ka Huye, hazaba hari itsinda rya Protocole rizakira abashyitsi ribayobore ku modoka Kaminuza y’u Rwanda yabateguriye zizabageza ku muryango winjira muri Kaminuza, Huye Campus.
Iti “Uhereye aho, abashyitsi bazagenda n’amaguru berekeza kuri stade ya kaminuza, ahazabera ibirori byo gutanga impamyabumenyi.”
Nyuma y’ibirori, izo modoka zizongera gufata abashyitsi ku muryango wa kaminuza zibasubize kuri Stade y’Akarere ka Huye.
Ibirori nk’ibi by’umwaka ushize wa 2024 byasigiye Akarere ka Huye, arenga miliyoni 800 Frw nk’uko biherutse gutangazwa n’Umuyobozi w’aka Karere, Ange Sebutege.
Kaminuza y’u Rwanda igiye gutanga impamyabumenyi ku nshuro yayo ya 11, izaziha abanyeshuri 9 529, baruta abarangije umwaka ushize, kuko bwo bari 8 068.
RADIOTV10