Saturday, November 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

radiotv10by radiotv10
16/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’ibiganiro byayobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byabereye i Nairobi mu minsi ibiri, havutse umuryango wiswe ‘Sauvons la RDC’ ushyigikiye ibitekerezo bye, wemeje ko ugiye guhita unatangiza ibikorwa bikomeye bya dipolomasi.

Uyu muryango wavutse nyuma y’ibiganiro byabaye hirya y’ejo hashize ku wa Gatatu tariki 14 ndetse n’ejo ku wa Kane tariki 15 Ukwakira 2025, uvuga kandi ko unashyigikiye inzira y’amahoro y’Ihuriro ry’Imiryango ishingiye ku myemerere y’Inama y’Abepisikopi Gatulika n’amadini ya Gikristu CENCO-ECC.

Uyu muryango ugizwe n’abanyapolitiki b’ibanze, ari bo Franck Diongo, Augustin Matata, Seth, Jean-Claude MVuemba, Théophile Mbemba ndete n’abandi bemeye gushyigikira ibyifuzo 12 bya Joseph Kabila Kabange bigamije gusohora Igihugu cya Congo mu bibazo kirimo.

Aba banyapolitiki bahamagariye indi miryango n’imitwe ya politiki ndetse n’indi ya gisivile kwiyunga kuri uyu muryango wabo, mu rwego rwo kurandura ubutegetsi bw’igitugu buriho muri DRC.

Mu itangazo bashyize hanze, bagize bati “Twiyemeje gushyigikira intego zihutirwa zigamije gutabara Congo, zatanzwemo inama na Nyakubahwa Joseph Kabila mu ijambo yagejeje ku Banyagihugu tariki 23 Gicurasi 2025, byumwihariko kandi zifitanye isano n’umurongo wo kurandura igitugu.”

Mu itangazo ry’uyu muryango, wavuze kandi ko ushyigikiye ibiganiro byatanzwemo igitekerezi n’Inama y’Abepisikopi Gatulika muri Congo ndetse n’amadini ya Gikirisitu.

Uyu muryango kandi watangaje ko ugiye gutangiza “ibikorwa bikomeye” bya dipolomasi bigamije gusobanurira amahanga intego yawo mu rwego rwo kurandura ibibazo uruhuri byugarije Igihugu cyabo cya DRC.

Uyu muryango wavutse mu gihe Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akomeje kugaragaza imbaraga n’ubushake bigamije guhindura imiyoborere ya kiriya Gihugu, ashinja ubutegetsi buriho kureka Igihugu no kukiganisha mu kangaratete.

Kabila avuga ko afite ubunararibonye buhagije bwatuma atanga umusanzu we mu mpinduramatwara zatuma iki Gihugu cya Congo gisubira ku murongo kuko ubutegetsi burangajwe imbere na Tshesekedi wamusimbuye, bwakiroshye mu manga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

Next Post

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Related Posts

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Nyuma y’ibitero by’indege z’intambara, uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagabye mu gace ka Mikenke gatuwemo n’abaturage...

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

by radiotv10
13/11/2025
0

Ubwo urubyiruko rwinshi rwari ruteraniye kuri sitade El-Wak Sports Stadium i Accra  muri Ghana mu gikorwa cyo kureba abashaka kwinjira...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

by radiotv10
12/11/2025
0

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma yatangaje ibanga iri Huriro ryakoresheje kugira ngo ibice bigaruriye bibone ituze...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Eng.-Col.Willy Ngoma of M23 clarifies rumors, says FARDC did not retake even a single centimeter

by radiotv10
12/11/2025
0

The spokesperson of M23’s armed wing, Col. Willy Ngoma, revealed the strategy that the alliance used to stabilize areas it...

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

by radiotv10
12/11/2025
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ryasabye ko hakorwa iperereza ku mpfu z’abantu amagana bivugwa ko bishwe n’inzego...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw'abafatiwe ibihano n'u Rwanda n'ibyo wabamenyaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.