Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abiganjemo abagore bafashwe bakora ibitemewe by’ibyo bakuraga muri Congo

radiotv10by radiotv10
08/12/2023
in MU RWANDA
0
Abiganjemo abagore bafashwe bakora ibitemewe by’ibyo bakuraga muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu batandatu barimo abagore bane, bafatiwe mu Turere twa Rubavu na Rusizi, bakora ubucuruzi butemewe, ubwo bageragezaga kwinjiza mu Rwanda imyenda n’inkweto bya caguwa bari bakuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba bantu bafatanywe ibilo 320 by’imyenda ya caguwa ndetse n’imiguru y’inkweto 123 binjizaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, barimo batanu bafatiwe mu Mudugudu w’Isangano mu kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, mu gihe undi umwe w’umusore w’imyaka 23 yafatiwe mu Mugudu wa Cyangugu, Akagari ka Cyangugu, mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka  Rusizi.

Aba bafatiwe mu Karere ka Rusizi ku wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023, barimo abagore bane n’umugabo umwe, bose bari bafite imyenda ya caguwa ipima ibilo 200, ndetse n’imiguru 123 y’inkweto za caguwa, naho uwafatiwe mu Karere ka Rusizi, we akaba yari afite imyenda ipimo ibilo 120.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko ifatwa ry’aba bantu, ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

SP Bonaventure yavuze ko ubwo Polisi yahabwaga ayo makuru “hateguwe ibikorwa byo gufata ababukora [ubucuruzi butemewe], nibwo haje gufatwa abantu batanu, barimo abagore bane n’umugabo umwe bageragezaga kwinjiza mu Rwanda magendu y’imyenda n’inkweto bya caguwa babikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banyuze mu Karere ka Rubavu n’umusore wafatiwe mu Karere ka Rusizi nyuma y’uko bagenzi be babiri bahise biruka bagacika.”

Yaboneyeho gushimira abaturage bakomeje gutanga amakuru afasha polisi y’u Rwanda gufata abakora ibikorwa nk’ibi bitemewe, aboneraho kuburira ababikora ko uru rwego rutazabaha agahenge, kuko kubashakisha bizakomeza umunsi ku wundi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Ubwoba ni bwose mu Gihugu cyagaragayemo bwa mbere COVID ko yagaruka

Next Post

Guhangana n’imihindagurikire y’ibihe: Kigali mu mujyi itatu yasekewe n’amahirwe yatoranyijwe i Dubai

Related Posts

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC cyatanze ibisobanuro by’uburyo umuntu ashobora kubona ko yanduye cyangwa atanduye Virusi itera SIDA akoresheje agakoresha...

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

by radiotv10
16/12/2025
0

Abanyeshuri barenga 100 b’ikigo cy’ishuri cya ‘Wise and Smart School’ cyo mu Karere ka Musanze n’abarezi babo, basuye Polisi y’u...

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

by radiotv10
16/12/2025
0

Itorero ADEPR rigiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 85 rimaze ribayeho, rivuga ko muri iyi myaka hari byinshi ryishimira ryagezeho nko kubaka...

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

by radiotv10
16/12/2025
0

Urutonde rwashyizwe hanze n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, rugaragaza uko imijyi ikurikiranaga ku ireme rya serivisi z’ubuvuzi n’imitangire yazo, Umujyi wa Kigali...

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Nyuma y’igitero umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagabye muri Teritwari ya Walikare cyahitanye abantu bane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze...

IZIHERUKA

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports
FOOTBALL

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

16/12/2025
Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Guhangana n’imihindagurikire y’ibihe: Kigali mu mujyi itatu yasekewe n’amahirwe yatoranyijwe i Dubai

Guhangana n’imihindagurikire y’ibihe: Kigali mu mujyi itatu yasekewe n’amahirwe yatoranyijwe i Dubai

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.