Abantu batandatu barimo abagore bane, bafatiwe mu Turere twa Rubavu na Rusizi, bakora ubucuruzi butemewe, ubwo bageragezaga kwinjiza mu Rwanda imyenda n’inkweto bya caguwa bari bakuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba bantu bafatanywe ibilo 320 by’imyenda ya caguwa ndetse n’imiguru y’inkweto 123 binjizaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, barimo batanu bafatiwe mu Mudugudu w’Isangano mu kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, mu gihe undi umwe w’umusore w’imyaka 23 yafatiwe mu Mugudu wa Cyangugu, Akagari ka Cyangugu, mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi.
Aba bafatiwe mu Karere ka Rusizi ku wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023, barimo abagore bane n’umugabo umwe, bose bari bafite imyenda ya caguwa ipima ibilo 200, ndetse n’imiguru 123 y’inkweto za caguwa, naho uwafatiwe mu Karere ka Rusizi, we akaba yari afite imyenda ipimo ibilo 120.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko ifatwa ry’aba bantu, ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
SP Bonaventure yavuze ko ubwo Polisi yahabwaga ayo makuru “hateguwe ibikorwa byo gufata ababukora [ubucuruzi butemewe], nibwo haje gufatwa abantu batanu, barimo abagore bane n’umugabo umwe bageragezaga kwinjiza mu Rwanda magendu y’imyenda n’inkweto bya caguwa babikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banyuze mu Karere ka Rubavu n’umusore wafatiwe mu Karere ka Rusizi nyuma y’uko bagenzi be babiri bahise biruka bagacika.”
Yaboneyeho gushimira abaturage bakomeje gutanga amakuru afasha polisi y’u Rwanda gufata abakora ibikorwa nk’ibi bitemewe, aboneraho kuburira ababikora ko uru rwego rutazabaha agahenge, kuko kubashakisha bizakomeza umunsi ku wundi.
RADIOTV10