Ubwoba ni bwose mu Gihugu cyagaragayemo bwa mbere COVID ko yagaruka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Bushinwa, hari impungenge ko icyorezo cya COVID cyigeze gushegesha Isi, gihereye muri iki Gihugu cyagaragayemo bwa mbere, cyakongera kugaruka. Menya icyatumye haduka iki kikango.

Ubu bwobwa buri mu Bashinwa, bwaje nyuma y’uko hongeye gukorwa ibikorwa byo gupima COVID ku bibuga cy’indege ndetse no ku bitaro, hanatangwa raporo z’iyi ndwara, ndetse na Minisiteri y’Uburezi ikaba yarongeye gutanga umuburo ku bigo by’amashuri mu Gihugu hose byakuyeho ingamba zo kwirinda ibicurane ndetse na COVID, isaba ibi bigo kuzigarura mu bihe by’impeshyi.

Izindi Nkuru

Nanone kandi hari amakuru ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga mu Bushinwa ko application yo gukurikirana ubwandu bwa COVID, yongeye gukorerwa mu Ntara zimwe na zimwe, ndetse bamwe bakavuga ko itigeze ivaho na rimwe.

Ibi byatumye hari bamwe mu Bashinwa batangira gukeka ko iki cyorezo cya COVID cyigeze kuzahaza Isi, cyaba kigiye kugaruka, dore ko cyanatangiriye muri iki Gihugu mu mujyi wa Wuhan.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Weibo, mu mashusho yatanze ubutumwa agira ati “Ibikorwa nk’ibi bituma nongera guhangayika.”

Undi na we yanditse kuri Weibo ati “Hari ibihuha biri gukwirakwizwa ko app igenzura COVID yongeye gushyirwaho, ibi rero byatumye hari ukwikanga ko haba hagiye kongera kubaho guma mu rugo…Twizere ko izi mpungenge zitazaba impamo cyeretse mu gihe haza ikindi cyorezo.”

Undi na we yagize ati “Izi mpungege zigaragaza ubwoba ndetse n’agahinda k’ibihe byateye ihungabana benshi byabaye mu myaka itatu, ndetse n’urwango abantu bafitiye COVID.”

 

Umuburo w’inzego waturutse he?

Mu mezi macye ashize, ibitaro byo mu Bushinjwa, byagize ikibaso cy’izamuka ry’imibare y’abarwaye umusonga ndetse n’indwara zo mu myanya y’ubuhumekera zifata abana.

Ubuyobozi bwo mu Bushinwa bwavuze ko mu bihe by’ubukonge indwara nk’izi ziyongera ndetse na COVID. Iri zamuka ry’imibare y’izi ndwara mu Bushinwa, kandi ryanagenzuye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, aho inzego z’u Bushinwa zatanze amakuru kuri ryo.

Mu kwezi k’Ugushyingo, WHO yavuze ko u Bushinwa bwongereye ingufu mu kugenzura indwara ziterwa na Virus na Bacteria zifata imyanya y’ubuhumekero, kuva mu mezi yo hagati y’Ukwakira, ndetse ko izi ndwara ziyongera mu bihe by’imvura.

Izamuka riheruka ry’imibare ya COVID ryabaye muri Gicurasi, ahari hari ubwoko bwa XBB bwari buteye impungenge.

Inzobere z’ubuzima, zigendeye ku izamuka ry’imibare y’izi ndwara, zaboneye gutanga inama ko hakwiye gushyirwaho ingamba zikomeye kuko hashobora kwaduka ikindi cyorezo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru