Abarozi b’amafi bo mu bice bitandukanye mu Rwanda, bavuga ko bakigorwa no kubona ibiryo byayo, ku buryo bakorera mu bihombo, bagasaba ko Leta yagira icyo ikora.
Bamwe mu baganiriye na RADIOTV10, bavuga ko uretse kuba ibiryo by’amafi bihenda, binaturuka kure, ku buryo muri ubu bworozi bwabo hakirimo birantega nyinshi.
Batamuliza Ancille wo mu Karere ka Nyagatare, yagize ati “Ibiryo by’amafi bituruka kure cyane ndetse biratuvuna, tugize nk’umugisha tukabona uruganda nko muri Nyagatare byadufasha kuko twabikuraga za Musanze ariko ubu ahatwegereye ni i Rwamagana.”
Tuyisenge Veneranda na we yagize ati “Kubitegera kubigeza aha ni amafaranga menshi ugasanga ibiciro biri hejuru, ikilo kimwe ni 1 650 Frw ugashyiraho n’ingendo mbese hari n’ubwo amafi amara nka kabiri nta biryo.”
Twambazimana Jean Damascene na we yagize ati “Bituruka muri Kenya kuko ni bo babitugemurira kandi nohereza toni 22 mu Kivu (aho bororera) buri munsi.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubworozi, muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ndorimana Jean Claude avuga ko iki kibazo gihari koko, kuko imashini zikora ibiryo by’amafi zihenda, gusa akavuga ko Leta iri gukora ibishoboka kugira ngo haboneke inganda nyinshi zibikorera mu Rwanda.
Ati “Kugeza ubu ngubu mu Gihugu dufite inganda Huye, Rwamagana no muri Economic Zone, ariko hari n’izindi ziri kuza kugira ngo ntitujye kubivana hanze kuko birahenda.”
Ni mu gihe ibyo kurya bigaburirwa amafi yororwa, biba bigizwe n’imvange ya poroteyine ku kigero kiri hagati ya 18% na 50%, iby’ubaka umubiri, vitamine, imyunyungugu, n’ibiterimbaraga bicye nk’inyampeke ndetse zikagaburirwa byinshi cyangwa bike bitewe n’ikigero cy’ubukure zigezeho.


Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10